skol
fortebet

Depite Habineza Frank yatewe n’abajura bamwibye banatera icyuma umukozi we

Yanditswe: Monday 13, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abajura bateye urugo rwa Dr Habineza Frank, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), mu rukerere rw’ejo, baramwiba ndetse banakomeretsa umukozi we ariko umwe muri bo atabwa muri yombi.

Sponsored Ad

Mu butumwa Dr Habineza usanzwe ari n’umudepite mu nteko ishinga amategeko yatanze yavuze ko abo bajura bagiyeyo bakiba ibintu basanze mu gipangu, ashima Imana yabafashije bagafatwa batarinjira mu nzu aho atuye mu Mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Kinyaga, umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo.

Umwe mu batawe muri yombi ni umugabo ubona urengeje imyaka 30 y’amavuko, yashyikirijwe polisi. Ikindi ni uko ibyo bibye byari byatwawe n’abirukanse baje kubibona.

Aba bajura ariko ngo bateye icyuma umuzamu we ku ijosi.

Dr Habineza avuga ko buriye igipangu, umwe agafatwa n’umushinzwe umutekano waho, ariko ngo n’abaturanyi bakaba babatabaye.

Si ubwa mbere Dr Habineza yibwe kuko no gicuku cyo ku itariki 16 Kanama 2018 abantu bataramenyekanye bahengereye abo mu rugo rwe basinziriye, burira igipangu cy’urugo biba ibikoresho bitandukanye, aho atuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Ibyibwe icyo gihe bifite agaciro ka miliyoni zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nubwo bataramenya neza ingano yabyo.

Yagize ati “Batwaye televiziyo n’ibindi bikoresho byo mu nzu. Agaciro k’ibyibwe byose hamwe ntiturakamenya neza ariko televiziyo igura nka miliyoni 1.2 Frw, ibyibwe byose hamwe bishobora kuba birengeje miliyoni ebyiri atiko ntiturabasha kubimenya byose.”

Uretse televiziyo yibwe mu rugo rwa Habineza, abajura batwaye ibikoresho byifashishwa ku meza na radiyo yari mu ruganiriro ariko nta muntu n’umwe bahutaje mu bagize urwo rugo icyo gihe.

Polisi na RIB bahise bahagera batangira iperereza.

Kugeza uyu munsi ngo ntarabona ibyibwe icyo gihe.

Si ubwa mbere havugwa ubujura nk’ubu mu mujyi wa Kigali, ndetse inshuro nyinshi polisi yagiye ihamagara abaturage ngo basubirane ibikoresho byabo biba byibwe ariko nyuma bigafatwa, ikabakangurira kujya babishyiraho ibimenyetso.

Source: The Source Post

Ibitekerezo

  • Ni ibinyoma Habineza arashaka attention of the public. Nta mujura wiba undi.Please

    You need to be professional. Ntimukaduhe inkuru namwe mutasomye neza. Nonese ubu atuye munkirenge ibiri icyarimwe? Bumbogo - Gasabo & Kimironko Gasabo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa