skol
fortebet

FDLR imerewe nabi cyane na FARDC yatakambiye amahanga iyasaba inkunga

Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR watangiye gushya ubwoba kubera ibyo umaze iminsi ukorerwa n’ingabo za FARDC, ariyo mpamvu watangiye gusaba amahanga guhagarika imikoranire uvuga ko iri hagati y’u Rwanda na RD Congo.

Sponsored Ad

Mu rwandiko wageneye abanyamakuru,uyu mutwe wavuze ko wamagana ubufatanye bw’u Rwanda na RDC mu “kwica impunzi z’Abanyarwanda ziba mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse usaba amahanga ko yahagarika ubu bufatanye.

Nkuko ikinyamakuru Actualite.cd kibitangaza,izi nyeshyamba zavuze ko gahunda y’u Rwanda ari ugucamo ibice igihugu cya RDC ndetse ngo bifuza ko ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byabafasha kurwanya ubwo bufatanye.

FDLR yasabye aya mahanga ko yakotsa igitutu u Rwanda rukemera kugirana ibiganiro n’imitwe itavuga rumwe nayo mu rwego rwo kugarura amahoro muri RDC no mu bindi bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari.

UN yashinje umutwe wa FDLR gukora ibikorwa by’iterabwoba mu burairazuba bwa RDC birimo gufata ku ngufu,kwica,gushyira abana mu gisirikare,gusahura,n’ibindi.

Ingabo za FARDC zikomeje kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, irimo n’iyi FDLR aho bishe n’umuyobozi wayo Maj.Gen.Mudacumura Syvestre nabo bari kumwe bose inafata mpiri benshi mu barwanyi bawo bakomeye.

FDLR yatangiye guterwa ubwoba n’izi ngabo za RDC zifite imbaraga zidasanzwe yumvikanishije ko iki gihugu kidafite ingabo zihambaye nk’iziri kubatsinda ahubwo ari ingabo z’u Rwanda ziyimereye nabi.

FDLR yemeje ko u Rwanda rushaka kwigarurira uburasirazuba bwa RDC nkuko byavuzwe n’abarimo Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito usanzwe ari umuvugizi w’ihuriro Lamuka.

Umutwe wa FDLR washinzwe mu mwaka wa 2000 ugizwe na benshi mu bagize uruhare mu gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yahitanye abarenga miiyoni ndetse UN yawemeje nk’umutwe w’iterabwoba.

Kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi,uyu mutwe wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro ndetse ubushake iki gihugu gifite mu kurandura imitwe yitwaje intwaro nukomeza ushobora gutsindwa burundu.

Ibitekerezo

  • congraturatiom congolese sordiers for getting victory I n many line of battle against FDLR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa