skol
fortebet

Gakenke: Umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda yishwe ahishwa mu musarani utagikoreshwa

Yanditswe: Sunday 02, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abantu barenga 4 bo mu kagari ka Kanyanza,mu murenge wa Karambo mu karere ka Gakene bakekwaho kwica Sergeant Nizeyimana Juvenal barangiza bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru BWIZA.COM kibitangaza,aba bantu barimo umugore w’uyu musirikare babyaranye umwana ufite imyaka 6 y’mavuko witwa Kambibi Francine bahoraga bashwana bapfuye gushinjanya gucana inyuma,Turimukaga Anastase n’abandi barenze babiri barimo n’umwe watorotse ukomoka mu karere ka Rutsiro nkuko bitangazwa n’ubuyobozi.

Uyu Turimukaga ni mubyara Kambibi ndetse niwe nyiri uyu musarani wuzuye wasanzwemo uyu musirikare Nizeyimana.Uyu ngo yashatse gutoroka ubwo yari agiye gutabwa muri yombi araraswa arapfa.

Abaturanyi ndetse n’abayobozi bari hafi y’urugo rwa Sergeant Habimana babwiye iki kinyamakuru ko uyu musirikare yatangiye kuburirwa irengero kuva tariki ya 19 Nyakanga 2020.

Iyo tariki nibwo uyu musirikare yagombaga gusubira mu kazi ke mu karere ka Rubavu cyane ko aribwo uruhushya yari yahawe rwarangiye.

Muri icyo gihe,ngo nibwo madamu Kambibi yagize imyitwarire idasanzwe atangira gushaka kwimuka muri ako gace aribyo byatumye abantu bakeka ko yagize uruhare mu ibura ry’umugabo we.

Abaturage ngo batangiye gushaka uyu Nizeyimana,bamubona hashize iminsi 11,kuwa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020,umurambo we warangiritse ndetse bigaragara ko yatewe icyuma.

Umuturanyi w’uyu muryango yavuze ko uyu mugabo yageze mu rugo rwe avuye ku kazi ahita ashwana n’uyu mugore we.

Yagize ati "Yaraje ageze iwacu mu giturage baratongana,inzego z’ubuyobozi mu mudugudu zirabaganiriza barahuza.Hashize nk’iminsi 2 ntitwamubona tugira ngo yagiye ku kazi,duhugira muri ibyo ngo yagiye ku kazi....ubwo nyuma y’aho twumva ngo ku kazi ntiyigeze agerayo."

Uyu muturanyi yavuze ko nyuma yaje kumva bavuga ko hari umurambo wabonetse ku muturanyi we ndetse ko bishe uyu musirikare bagasibura umusarani bakamushyiramo.

Umwe mu bayobozi baturanye n’uyu muryango yabwiye Bwiza ati "Yishwe nabi ariko byagaragaye nyuma tutazi uko byagenze,bamushyize mu musarani wari waruzuye,ntabwo wari ugikoreshwa.Haruguru yaho twasanze barubatseho undi."

Yavuze uko bamushyize muri uyu musarani ati "Hari ibiti byari bitinze,bimwe byari byaraboze byaraguyemo,ibyari bizima bacomekamo amaguru,barangije bagerekaho ibishogoshogo by’ibishyimbo bari barahuye,bashyiraho itaka."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambo,Hakizimana Jean Bosco,yavuze ko habanje gukurikiranwa abantu 2 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu musirikare,hiyongeraho abandi 2.

Yagize ati "Buri munsi ku wundi hari igihe bakenera abantu,ubu nkubwiye ngo n’abantu bangana gutya naba nkubeshye.Uwo munsi hari abantu 2 bahise bafatwa ariko hari n’abandi bakurikiranwe."Uyu mugabo yavuze ko amakuru arambuye ari mu bugenzacyaha. Umuvugizi wa RIB ntiyabonetse ngo agire icyo atangaza kuri aya makuru.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda,Lt.Col.Innocent Munyengango yabwiye Bwiza.com ko nta makuru abifiteho kubera ko urupfu rwa Sergeant Nizeyimana rwaba rwaratewe n’amakimbirane yo mu rugo ndetse ko bishoboka ko umurambo we wakorewe ibizamini [autopsy].

Amakuru avuga ko umurambo w’uyu musirikare ukimara kuboneka wahise ujyanwa mu bitaro bya Nemba muri aka karere ka Gakenke gukorerwa isuzuma.Byari biteganyijwe ko ujyanwa gushyingurwa uyu munsi mu irimbi rya gisirikare riherereye i Kanombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa