skol
fortebet

Gasabo: Bane bagwiriwe n’ igikuta barashyingurwa k’ ubufasha bw’ Umurenge

Yanditswe: Saturday 06, May 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Gisozi Niragire Theophile
Abantu bane bo muryango wari utuye ku Gisozi mu karere ka Gasabo wagwiriwe n’ igikuta bose bagapfa urashyingurwa kuri uyu wa 7 Gicurasi 2017.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 rishyira ku wa 6 nibwo umugab, umugore n’ abana babiri b’ abahungu bagwiriwe n’ urukuta rw’ inzu babagamo bahita bitaba Imana.
Amakuru y’ iryo sanganya yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Gisozi (...)

Sponsored Ad


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Gisozi Niragire Theophile

Abantu bane bo muryango wari utuye ku Gisozi mu karere ka Gasabo wagwiriwe n’ igikuta bose bagapfa urashyingurwa kuri uyu wa 7 Gicurasi 2017.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 rishyira ku wa 6 nibwo umugab, umugore n’ abana babiri b’ abahungu bagwiriwe n’ urukuta rw’ inzu babagamo bahita bitaba Imana.

Amakuru y’ iryo sanganya yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Gisozi Niragire Theophile yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko kugwa kw’ iyo nzu bifitanye isano n’ uburyo yari yubatse.

Ati “…..Iyo nzu nta mureko yari ifite amazi yakomeje anyengerera mu gikuta kugeza igikuta gihirimye…. Bose bari baraye mu cyumba kimwe.…imvura yaguye guhera nimugoroba igeza mu gitondo”

Niragire yakomeje avuga ko bakimara kuhagera imirambo yakuwe munsi igikuta cyari cyabaguye hejuru, ikajyanwa mu buruhukiro bw’ ibitaro bya Kacyiru.

Yavuze ko umugabo yakomokaga mu karere ka Nyabihu, naho umugore akaba avuka mu murenge wa Nduba w’ akarere ka Gasabo.

Umuryango wa ba nyakwigendera wabwiye ubuyobozi bw’ Umurenge ko udafite ubushobozi bwo kwiyishyurira uburuhukiro bw’ ibitaro, umurenge wemera gutanga ubwo bufasha, nyuma umuryango wongeye gutakambira umurenge ko udafite ubushobozi bwo kugura amasanduku yo gushyinguramo ba nyakwigendera nabyo ubuyobozi bw’ umurenge bwemera kubiwufashamo.

Makuza Anastase w’ imyaka 52 y’ amavuko yari yarashakanye na Bankundiye Rosine babyarana Izabayo Theogene wari ufite imyaka 8 na Jean Luc wari ufite imyaka 5 y’ amavuko.

Niragire yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko iyi mirambo ishyingurwa kuri uyu wa 7 Gicurasi 2017.

Uyu muyobozi yavuze ko ibyabaye bikwiye kubera isomo abasigaye bakamenya ko bagomba gushyira ubuzima imbere ya byose. Ngo iyo Leta isaba abantu gutura ahantu hadashobora gushyira ubuzima bwabo mukaga ntabwo ariko yanze abaturage bayo. Inzu ba Nyakwigendera bari batuyemo yari ishaje.

Ibitekerezo

  • yararanaga nabana babasore gutyo se umwana ufite 8 abarimikuru yateraga akabariro ryari,? yewe yaratuye mumanengeka koko kurarana nabana bakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa