skol
fortebet

Gasabo: Polisi y’u Rwanda yarashe ukekwagaho gucuruza ibiyobyabwenge,RIB yerekana ukurikiranyweho ibyaha birimo no gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi

Yanditswe: Monday 10, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yarashe Dominique Ndahimana wakekwagaho gucuruza ibiyobyabwenge ubwo yageragezaga gutoroka, naho mugenzi we wakekwagaho ubujura aratoroka.
Uwarashwe yahise apfa ubwo yageragezaga gutoroka muri kasho ya Polisi iherereye mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Uwagerageje gutoroka aracyashakishwa nkuko Polisi yabitangaje.
Ndahimana yari afunzwe nyuma yo gufatanwa udupfunyika 79 tw’urumogi mu gihe Niyigena yakekwagaho ubujura.
Iraswa ryabaye mu (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yarashe Dominique Ndahimana wakekwagaho gucuruza ibiyobyabwenge ubwo yageragezaga gutoroka, naho mugenzi we wakekwagaho ubujura aratoroka.

Uwarashwe yahise apfa ubwo yageragezaga gutoroka muri kasho ya Polisi iherereye mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Uwagerageje gutoroka aracyashakishwa nkuko Polisi yabitangaje.

Ndahimana yari afunzwe nyuma yo gufatanwa udupfunyika 79 tw’urumogi mu gihe Niyigena yakekwagaho ubujura.

Iraswa ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahagana saa moya n’igice ubwo bari bahawe akanya ko kujya ku bwiherero.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye umugabo w’imyaka 34 wafashwe akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Ni ibyaha uyu mugabo yakoraga yifashishije telefone dore ko ubwo RIB yamufataga yamusanganye Simcard 10 zibaruje ku ndangamuntu z’abandi nazo yagiye yiba.

Avuga ku bijyanye n’icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, umuvugizi wa RIB w’umusigire Dr Murangira Thierry yavuze ko uyu mugabo yahuzaga abagabo n’abakobwa ngo basambane ubundi akishyurwa.

Yagize ati “Yasabaga abantu kumushakira abo yitaga abakobwa beza mu rurimi rw’icyongereza yavugaga ngo ni ‘high class’, aho abo bakobwa azajya abahuza n’abagabo bakabasambanya barangiza bakamuha amafaranga, uwo washatse abo bakobwa nawe agahabwa komisiyo".

RIB ivuga ko hari abatangabuhamya babahaye amakuru y’uko yashatse abakobwa akabahuza n’abagabo basambana, abo bagabo bakishyura amadorali 300, uyu mugabo agatwara 200 abakobwa basambanyijwe bagahabwa 100.

Uretse iki cyaha, Dr Murangira yakomeje avuga ko kandi uyu mugabo yagendaga abeshya abantu ko ari umuyobozi wa hoteli zikomeye ko azabaha akazi ubundi akabaka amafaranga.

Ati “Yiyitirira kuba ari umuyobozi w’amahoteli akomeye hano muri uyu mujyi wa Kigali, aho ashishikariza abantu ababwira ko ngo atanga akazi gahemba ibihumbi 150Frw akabasaba ko babanza gutanga ibihumbi 45 kugira ngo bahabwe akazi".

Ku cyaha kijyanye no kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, RIB ivuga ko uyu mugabo yagikoze binyuze mu kurema amatsinda y’abantu bazajya bamufasha kubona aba bakobwa ashyira abagabo ngo babasambanye.

N’ubwo RIB ivuga ifite ibimenyetso byose byemeza ko uyu mugabo yakoze ibi byaha byose, we arabihakana akavuga ko atigeze ahuza abagabo n’abakobwa ngo basambane.

Yagize ati “Icyo cyaha muvuga cyo kugurisha abakobwa, icyo cyaha ntabwo nkemera”.

Uyu mugabo ngo icyo yemera n’uko “yigeze guhurira n’umukobwa biganye mu kabari, ubundi umugabo bari kumwe nawe yari yasanze muri ako kabari akamusaba ko yabahuza”.

Ibintu uyu mugabo avuga ko nta kubahuza kundi kwabayeho kuko ubwabo bari bamaze kumenyana.

RIB yavuze ko atari ubwa mbere uyu mugabo atabwa muri yombi kubera ibyaha nk’ibi kuko no mu 2019 yigeze gukurikiranwa ndetse aranafungwa kubera ibyaha bisa n’ibi.

RIB yashimye ubufatanye abaturage bagaragaje kugira ngo uyu mugabo afatwe ikanaboneraho no gusaba abantu bose cyane cyane urubyiruko kwirinda gushorwa mu busambanyi no kubeshywa ko bagiye gushakirwa akazi.


Uyu niwe ukekwaho byaha birimo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa