skol
fortebet

Gasabo: Polisi yataye muri yombi abasore babiri bashinjwa kumena urusenda mu maso umumotari bakamwiba Moto ye

Yanditswe: Sunday 22, Dec 2019

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019,Polisi ikorera mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yataye muri yombi abasore babiri bakekwaho kugira uruhare mu kwiba moto y’umumotari witwa Niyibizi Schadrack w’imyaka 31 wo mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie-Gorette Umutesi, yavuze ko aba basore moto bayimwambuye mu ijoro rya tariki ya 16 Ukuboza ubwo yari mu isanteri ya Kabuga mu Karere ka Kicukiro.

Umwe muri bo yaje kumutega nk ’umugenzi amubwira ko amugeza mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusororo.

Yagize ati “Uyu mumotari yaramutwaye nk’uko atwara abandi bageze ku gashyamba gaherereye mu Kagari ka Ruhanga ubwo hari mu masaha y’umugoroba, uwo mugenzi asaba umumotari ko amuhagarika aho mu gashyamba, bahasanze undi bahita bamena urusenda rw’ifu mu maso uyu mumotari ntirwamufata bamukubita inkoni mu mutwe yitura hasi bahita burira moto barayitwara.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko iyo moto bakimara kuyitwara bahise bayijyana bayihisha mu Murenge wa Muyumbu i Rwamagana, hashize iminsi itatu batangira gushaka abakiliya bayigura bo mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo ari naho bafatiwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Aba basore bombi bari mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo barimo baciririkanya n’uwari ugiye kugura iyo moto ku mafaranga ibihumbi 200 Frw ubwo nibwo umuturage yahanyuraga arebye iyo moto uburyo ari nshya na banyirayo amafaranga bayishakamo agira amakenga niko guhita yihutira guha amakuru Polisi ikorera Bumbogo nayo ihita itabara irabafata.”

Aba basore bombi bagifatwa bemeye icyaha bavuga aho bayibye n’uko babikoze ndetse bashimangira ko atari ubwa mbere babikoze.

Aba basore bombi bavuga ko ibi atari inshuro ya mbere babikoze kuko hari n’igihe inzego z’umutekano zabatesheje moto mu Kagari ka Masoro mu Murenge wa Ndera ubwo basukaga mu maso umumotari urusenda ntirumufate neza agatabaza bakayibatesha, akaba ari naho bahise bafata umugambi wo kujya bitwaza inkoni kugira ngo uwo rudafashe bamukubite iyo nkoni.

Kuri ubu aba bombi bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri sitasiyo ya Bumbogo.

CIP Umutesi yashimiye umuturage watanze amakuru aboneraho gusaba abaturage muri rusange gukomeza iyi mikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage yo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.

Yagiriye inama abamotari kujya birinda abantu babategeka kubasiga ahantu hataba abantu mu gihe babona ko bwije kuko haba harimo abagamije kubagirira nabi, abasaba kandi kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe bahuye n’ibibazo by’abantu nk’aba babajura.

Yasoje yibutsa abagifite ingeso mbi zo kwiba ko bagomba kubicikaho kuko nta gahenge namba bazigera babona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa