skol
fortebet

Gatsibo:Barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakora ubukwe

Yanditswe: Sunday 28, Feb 2021

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi uherereye mu Karere ka Gatsibo bufatanyije n’inzego z’umutekano bataye muri yombi abaturage 60 bitabiriye imihango yo gusaba no gukwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko mu rugo rw’umuturage witwa Kayijuka François utuye mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi, y’uko hari kuberayo ubukwe kandi bwitabiriwe n’abantu benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Kanamugire Innocent yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba baturage basanzwe mu rugo rw’umuturage bari mu mihango yo gusaba no gukwa batahanye intera abandi bicaye begeranye cyane ku buryo bashoboraga kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus mu buryo bworoshye.

Yagize ati “ Twafashe abantu baje mu bukwe bwo gusaba no gukwa, bari abaturage 60, umuturage yatubwiye ko muri urwo rugo harimo ubukwe tumanutseyo dusanga koko bari mu bukwe, twasanze barenze ku mabwiriza ndetse batanahanye intera, twabajyanye ku Murenge tubereka ko ibyo bakoze atari byo ubundi turabahana.”

Gitifu Kanamugire yakomeje avuga ko bahereye kuri nyir’urugo nk’uko amabwiriza y’Inama Njyanama y’Akarere abiteganya uyu yaciwe ibihumbi 50 Frw naho abandi baturage 60 bitabiriye ubukwe buri umwe yaciwe amande 3000 Frw bitewe n’uko basanzwe batahanye intera.

Yakomeje asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, bakirinda kwitabirira ibirori no kujya mu tubari mu gihe bitemewe.

Ati “ Abaturage icyo basabwa ni ukubahiriza amabwiriza nk’uko bisabwa bakirinda kuyarengaho kuko bishobora gutuma bandura cyangwa bakanduzanya iki cyorezo.”

Kugeza ubu mu Rwanda abanduye COVID-19 bamaze kugera ku 18 700 mu gihe abarenga miliyoni imwe bamaze gupimwa iki cyorezo, Intara y’Iburasirazuba ni iya kabiri mu kugira umubare munini w’abanduye benshi nyuma y’Umujyi wa Kigali.

INKURU YA IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa