skol
fortebet

Gatsibo: Gitifu uvugwaho gusambanya umwana akamutera inda ati ’Si njye twaryamanye njyenyine’

Yanditswe: Tuesday 19, Jun 2018

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere akurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 16.

Sponsored Ad

Uyu Gitifu ashinjwa ko yasambanyije uwo mwana mu myaka ine ishize, ndetse ngo baranabyaranye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yabwiye Igihe ko uwo muyobozi yafashwe hamenyekana amakuru y’ibyo ashinjwa.

Yagize ati “Iyi nkuru ni yo uwo Gitifu w’Akagari ka Gakorokombe ari mu maboko ya Polisi. Yafashwe uyu munsi nyuma y’amakuru yamenyekanye ko hari umwana w’imyaka 16 yasambanyije, ubu uyu ahetse undi w’imyaka ine. Buri gihe iyo tumenye ikirego nk’iki turagikurikirana.”

Hari amakuru avuga ko Gitifu w’Akagari yiyemerera ko baryamanye ariko akavuga ko umwana atari uwe kuko atari we babonanye wenyine.

Gitifu w’Akagari ukurikiranyweho gusambanya uwo mukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhura mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ingingo ya 191 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana (utarageza ku myaka 18 y’ubukure), ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko ariko ikanagaragaza ko igihe gusambanya umwana byamuviriyemo urupfu cyangwa uburwayi budakira, uwabikoze hejuru y’igifungo cya burundu y’umwihariko ahanishwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe.

Ibitekerezo

  • nizereko ko urumukwiye ruri gutekerezwaho. birabaje kuba uwagateje imbere urwanda ariwe urutsikamira gutyo.

    nizereko ko urumukwiye ruri gutekerezwaho. birabaje kuba uwagateje imbere urwanda ariwe urutsikamira gutyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa