skol
fortebet

Gatsibo: Umugabo yiyahuye nyuma yo gukubita umugore we amushinja kumuca inyuma

Yanditswe: Saturday 21, Nov 2020

Sponsored Ad

Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki, akekwaho gukubita umugore n’abana be hanyuma akimanika mu mugozi agapfa, aho bivugwa ko yabitewe n’uko ngo umugore we yajyaga amuca inyuma.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 20 Ugushyingo 2020 mu Mudugudu wa Sata mu Kagari ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kumara igihe kinini afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku kumuca inyuma.

Yagize ati “Ni umuryango wari ufitanye amakimbiranye, bafitanye abana babiri bakuru, rero umugabo yafuhiraga umugore we rimwe akavuga ko amuca inyuma, ubuyobozi bukajyayo bukabagira inama umugabo ntabyumve bagakomeza gushwana.”

Yakomeje agira ati “N’ijoro rero umugabo ubwo yari atashye yakubise umugore we aramukomeretsa anafata abana be arabakubita anabasohora mu nzu ubundi yikingirana mu nzu, ubuyobozi bwahageze bubanza kujya kuvuza umugore n’abana ku kigo Nderabuzima mu gitondo rero ubwo bazaga gufata wa mugabo nibwo bakomanze babura umuntu ukingura.”

Gitifu yakomeje avuga ko abashinzwe umutekano mu Mudugudu n’ubuyobozi bahise bahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari bakamubwira uko bimeze nyuma ngo bakomeje guhengereza basanga yimanitse mu mugozi.

Gitifu yasabye abaturage kwirinda kwihanira no kumva amabwire ahubwo bakagana ubuyobozi bukabafasha mu gihe bafite ibyo batumvikanyeho.

Ati “Umuntu iyo afitanye amakimbirane n’undi ntabwo bikwiriye kurangizwa n’uko amukubita, ubuyobozi bubereyeho gukemura ibibazo by’abaturage nta mpamvu yo kwihanira cyangwa ngo umuntu yiyahure, ubuyobozi burahari bushobora kubafasha hatabayeho ko umwe avutsa undi ubuzima.”

Yasabye kandi abaturage kujya babatungira agatoki imiryango ifitanye amakimbirane bukayiba hafi bitaragera aho kwicana.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa