skol
fortebet

Gicumbi: Umugabo yakubiswe inkoni nyinshi bimuviramo gupfa nyuma yo gufatwa yiba igitoki

Yanditswe: Friday 15, May 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nimugira Assouman w’imyaka 46 wo mu karere ka Gicumbi yafashwe n’abagize umuryango w’uwitwa Ntibibuka Pierre Celestin ari kwiba igitoki,barakubita bimuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Uyu Nimugira Assouman yiciwe mu Mudugugu wa Nyakagera, Akagari ka Gihuke, Umurenge wa Bwesige mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Kane Tariki 14 Gicurasi 2020.

Amakuru avuga ko Bwana Ntibibuka afatanyije n’umugore we n’abana be batuye mu murenge wa Bwesige aribo bishyize hamwe bakubita uyu mugabo wabibiraga igitoki bimuviramo urupfu.

Uyu mugabo ngo yabanje kwiba igice cy’igitoki kimwe arakijyana, abagize umuryango wa Ntibibuka baramwihisha, agarutse gufata ikindi baramufata baramukubita.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwesige bwabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ubwo biteguraga kujyana kwa muganga, Nimugira Assouman wari wanegekaye, yahise ashiramo.

Kamanzi Claude umwe mu baturage babonye ibya ruriya rugomo, yabwiye iki kinyamkuru ko umuryango wa Ntibibuka Pierre Celestin wakubise nyakwigendera yirebera.

Ati “Ubwa mbere yaje kwiba igitoki, agitemye twumva kiraguye gusa kubera ko cyari kinini yagikasemo kabiri ajyana igice, noneho ba nyiri umurima bajya inama yo gutegereza bihishe ngo baze kureba niba umujura agaruka gutwara ikindi gice, nibwo yagarutse rero basanga ni we, baramufata barakubita bamubaza aho yajyanye igice cya mbere, babona ashizemo umwuka.”

Uyu muturage avuga ko nyakwigendera yari asanzwe yiba kuko“Ubushize yabanje kujya kwiba ingurube ahitwa Nyagihanga muri Gatsibo, agarutse bamujyana gufungwa akekwaho ubujura, aragaruka, gusa yanyuzagamo nyuma y’igihano akamara iminsi atiba, ariko turamuzi nubwo kwihanira bitemewe,ariko yazengereje abaturage.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bwesige, Ndizihiwe Cyriaque avuga ko Ntibibuka Pierre Celestin n’umuryango we bakekwaho kwihanira, bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha naho umubiri wa nyakwigendera ukaba wajyanywe gukorerwa isuzuma rya nyuma ku bitaro bya Byumba.

Nyakwigendera asize umugore n’abana umunani (8).

Mu bice bitandukanye by’igihugu hamaze iminsi humvikana ibikorwa nk’ibi by’abaturage bafatira mu cyuho abari mu bujura bakihanira abo bakubise bikabaviramo urupfu.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020,mu karere ka Nyanza,umugabo witwa Kagofero yafashwe ari gucukura inzu y’umukecuru,waje kumwumva aratabaza,abahuruye barimo abaturage n’abanyerondo baza bakubita ukekwaho ubujura kugeza apfuye nkuko akarere ka Nyanza kabitangaje kuri Twitter.

Akarere ka Nyanza kagize kati “Ibi byabaye koko.Uyu mugabo yacukuye inzu agiye kwiba ihene z’uyu mukecuru akaba yishwe n’abaje gutabara bumvise induru y’uyu mukecuru. Ibindi RIB iri kubikurikirana.”

Ku munsi wo kuwa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi,mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Nyabigega, mu Murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe; abaturage bafatiye umusore witwa Nzabihimana mu rutoki ari kwiba igitoki cy’uwitwa Nshimiye, baramukubita bimuviramo gupfa.

Abaturage bo muri kariya gace bavuze ko nyiri urutoki ubwe n’abandi baturanyi be bakubise nyakwigendera inkoni nyinshi bikamuviramo kunegekara.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, yabwiye Umuseke ko nyakwigendera atahise yitaba Imana ubwo yakubitwaga ahubwo ko bamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Kirehe akaza kuba ari ho agwa.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yasabye abaturage kutihanira kuko niba bafashe umuntu uri mu bikorwa bihanwa n’amategeko, baba bakwiye guhita babimenyesha inzego zibishinzwe zigakora akazi kazoo.

Abakekwaho gukubita yakwigendera bikamuvuramo gupfa, bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bacumbikirwa kuri station y’Ubugenzacyaha ya Kirehe.

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana na ho hari umuntu baherutse gufata mu ntangiro z’uku kwezi baramukubita bimuviramo gupfa gusa ngo ababikoze ntibigeze bafungwa.

Mu karere ka Rubavu naho uwitwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 yagaragaye ku mashusho arimo gukubitwa n’abaturage nyuma y’uko bari bamufashe bamushinja kwiba igitoki, yitaba Imana tariki 29 Werurwe 2020, aguye mu bitaro bya Gisenyi.

Kuwa 26 Werurwe 2020 ku mbuga nkoranyambaga nibwo hasakaye amashusho agaragaza uyu Niyonzima ari mu kirere afashwe amaguru n’amaboko n’abagabo,hari umugabo ufite ikibando ari kumuhondagura ku kibuno.

Abantu batandukanye bakekwagaho gukubita nyakwigendera bahise batabwa muri yombi abandi bagerageza guhunga.

Ibitekerezo

  • yego ndabashimira kuberiki abantu bari kwihanira nuko ntaburoko bwabagizi banabi bukiriho

    Sibo si abaporisi ngo yarwanije inzego zumuteka no ngo yirutse abobose bararaswa kwica ntumunyenga murwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa