skol
fortebet

Gicumbi: Umwana wanyweye ubushera mu bukwe bwa pasiteri yapfuye abarenga 200 barimo kuvurwa

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

Abantu 260 mu batashye ubukwe bw’ umuhungu w’ umupasiteri wo mu murenge bo mu Murege wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi bajyanywe igitaraganya kwa muganga naho umwana w’imyaka 12 yitaba Imana.

Sponsored Ad

Aba baturage banyweye ubushera muri ubu bukwe bwabaye ku wa Gatandatu, ku munsi wakurikiyeho bwatangiye kubagiraho ingaruka zirimo kuribwa mu nda, guhinda umuriro no gucibwamo.

Aba barwayi bihutiye kujya kwa muganga abatabashije kwijyana bagezwaho bahabwa imiti irimo na serumu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwisige, Nzamurambaho Bonaventure, yatangarije Igihe ko hari abakirimo kujya kwa muganga ubu.

Abarwayi 18 ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Mukono bwabohereje ku bitaro bikuru bya Byumba kubera ko bari bamerewe nabi.

Yagize ati “Ariko nyine hari aboherejwe ku bitaro bya Byumba bagera kuri 18. Saa Saba z’iri joro, abantu 51 nibo bari bakirwariye ku kigo nderabuzima cya Mukono, saa Cyenda nibwo haje abandi batatu.”

Abagikurikiranwa kwa muganga ni abo 54 na 18 bari ku bitaro bya Byumba. Abandi barenga 180 baravuwe basubira mu ngo.

Nzamurambaho yavuze ko amakuru bafite ari uko ubushera banyoye bwaturutse mu muryango wakuwemo umugeni, gusa ngo ntabwo baramenya icyari kibuvanzemo, basabye ibitaro kujya kubupima ndetse ubundi buramenwa.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Mukono, Dr Jean de Dieu Twizeyimana yatanze ihumure ko abo barwayi benshi borohewe.

Ati “Nta kibazo, ku kigo nderabuzima batashye hasigayeyo icyenda, n’abo ku bitaro turi buze kubasezerera uyu munsi cyangwa ejo.”

Aba barwayi bari batakaje amazi menshi bitewe no gucisha hejuru no hasi. Abaganga barimo gupima ubwo bushera ngo hamenyekane icyari muri ubwo bushera cyatumye ababunyweye barware.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa