skol
fortebet

Gitifu ushinjwa gukubita abaturage 11, dosiye ye yageze mu bushinjacyaha

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Rwantonde mu murenge wa Gatore yatawe muri yombi nyuma y’ amakuru yavugaga ko yafungiye abaturage 11 mu kagari akanabakubitiramo.

Sponsored Ad

Dusingizimana Emmanuel n’ abadaso batawe muri yombi ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nk’ uko amakuru agera ku Umuryango abyemeza.

Urwego rw’ Iperereza mu karere ka Kirehe rwatangarije UMURYANGO ko kuri uyu wa Kane dosiye ya Dusingizimana yashyikirijwe ubushinjacyha. Afungiye kuri sitasiyo ya Kirehe akurikiranyweho ibyaha biri, icyo gukubita no gukomeretsa n’ icyaha cyo gufunga binyuranyije n’ amategeko

Umwe mu baturage 11 bavuga ko yakubiswe n’ uyu muyobozi afatanyije n’ abadaso babiri byamuviriyemo kujya mu bitaro. Dusingizimana ubwo aheruka kuganira n’ itangazamakuru yavuze ko atigeze akubita aba baturage.

Ibindi kuri iyi nkuru kanda hano : Kirehe: Abaturage 11 bafungiwe ku kagari , umwe ahava ajya mu bitaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa