skol
fortebet

Hakajijwe ingamba zo kurinda COVID-19 abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro nyuma y’urupfu rw’umupolisikazi

Yanditswe: Thursday 04, Jun 2020

Sponsored Ad

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bakomeje kuzuza inshingano zabo zo kurinda amahoro muri iki gihugu ari nako bakomeza kubahiriza amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), amabwiriza ajyanye no kwirinda Koronavirusi.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko n’ubwo hari umupolisikazi uherutse guhitanwa na Koronavirusi ari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, ingamba zo kurinda aba bapolisi zirimo gukazwa.

Yagize ati "Polisi y’u Rwanda ibabajwe n’urupfu rwa PC Mbabazi Enid wari kumwe na bagenzi be mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Sudani y’Epfo ahitwa i Malakal. Twihanganishije umuryango we, kandi turaha agaciro ukwitanga atizigama byamuranze mu mirimo y’umutekano w’igihugu cye ndetse no mu bindi bihugu.

CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bizeza umutekano abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro cyane cyane babigisha uko icyorezo cya COVID-19 gikwirakwira no kukirinda.

Ati "Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bagume batekanye kandi turabizeza umutekano. Turimo kubigisha uko iki cyorezo gikwirakwira ndetse n’uburyo bwa nyabwo bwo kukirinda. "

Mu butumwa bwa Komiseri wa Polisi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo, Unaisi L. Vuniwaqa yavuze ko babajwe n’inkuru y’urupfu rwa mugenzi wabo Mbabazi Enid.

Yagize ati "Twababajwe cyane n’inkuru y’urupfu rwa mugenzi wacu Mbabazi Enid. Twese muri rusange nk ’intumwa z’umuryango w’abibumbye twifatanyije n’umuryango we mu kababaro, turaha agaciro umusanzu yatangaga muri ubu butumwa ndetse no ku baturage b’igihugu cya Sudani y’Epfo muri rusange. "

Yakomeje avuga ko mu izina ry’abari muri ubu butumwa, bifuza kohereza ubutumwa bw’akababaro banasengera roho ye ngo iruhukire mu mahoro. Imigisha y’Imana ishobora byose igere ku muryango ndetse n’abanyarwanda bose bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hano muri Sudani y’Epfo.

Lt. Col Mikhail Bychikhin, umuhuzabikorwa w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo yihanganishije abapolisi b’u Rwanda babuze mugenzi wabo.

Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, David Shearer mu butumwa bwe bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu kurinda abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro aherutse gutangaza muri Mata, asaba umuntu wese uzajya yumva arwaye cyangwa afite ibimenyetso bya Koronavirusi nko kugira umuriro, inkorora, guhumeka nabi cyangwa guhumeka bigoranye bagomba kujya baguma aho baba, bagahamagara abaganga bashinzwe kubakurikirana.

Yanasabye ko harebwa niba abakozi bashobora gukorera akazi aho baba batiriwe bajya mu biro, aho biri ngombwa bagakorera mu rugo mu rwego rwo kwirinda ko abantu bahura bakegerana.

David Shearer yashimangiye ko amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’abibimbye ryita ku buzima avuga ko abantu bagomba gukaraba intoki kenshi gashoboka bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa bagakoresha umuti wabugenewe wo gukaraba mu ntoki, bakirinda gusuhuzanya, bagahana intera hagati yabo, bagatera imiti ibikoresho kenshi gashoboka, bakirinda inama cyangwa zaba ari ngombwa bakareba icyumba kigali bihagije ku buryo hagati y’umuntu n’undi haba metero.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa