skol
fortebet

Huye: Mu ijoro rimwe mu kagari Polisi yahafatiye litiro zirenga 1,700 z’inzoga zitemewe

Yanditswe: Wednesday 27, Jan 2021

Sponsored Ad

Mu ijoro rya Tariki ya 25 Mutarama kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa sita z’ijoro Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye yakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Muriture. Ni igikorwa cyabereye mu midugudu 7 igize Akagari ka Nyakagezi, mu ngo 13 hafatiwemo litiro 1,730, hanafashwe abantu 13 barimo kunywa izo nzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo gufata bariya bantu cyari kimaze iminsi gitegurwa hashingiwe ku makuru yatangwaga n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bo muri kariya kagari nibo bagiye baduha amakuru urugo ku rundi aho bakora ziriya nzoga. Twateguye igikorwa cyo kubafata, nibwo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere twagiye muri iriya midugudu uko ari 7 tugera mu ngo 13 tuhasanga ziriya nzoga uko ari litiro 1,730.”

SP Kanamugire yavuze ko urugo rwafatiwemo inzoga nkeya rwarimo litiro 40 naho urwarimo nyinshi rwafatiwemo litiro 265. Yakomeje avuga ko muri icyo gikorwa hanafashwe abantu 13 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo kunywa ziriya nzoga.

Ati “Mu mabwiriza yo kurwanya COVID-19 yasohotse mu nama y’Abaminisitiri tariki ya 18 Mutarama harimo ko mu gihugu hose ingendo zirangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zigasubukurwa saa kumi za mugitondo. Bariya bantu twabafatiye muri zimwe muri ziriya ngo barimo kunywa inzoga nyuma ya saa moya z’umugoroba, bamwe muri bariya bantu bafatanwe ziriya nzoga bazicururizaga mu ngo zabo abandi bakaziranguza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Polisi itazahwema kurwanya bene ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge kuko zigira ingaruka zitandukanye ku mutekano w’abaturage ndetse no kubuzima bwabo.

Ati “Biriya bikorwa dusanzwe tubikora mu turere dutandukanye tugize iyi Ntara y’Amajyepfo, bizahoraho kuko tumaze kubona ko biri mu biteza umutekano muke mu baturage nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi byaha bitandukanye.”

Inzoga zafashwe zahise zimenwa naho abazifatanwe n’abazinywaga bashykirizwa ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo bacibwe amande.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

RNP

Ibitekerezo

  • Muzagere mu murenge wa Gishamvu, Akagali ka Ryakibogo, umudugudu wa Kidahire murebe utubari turi mu ngo z’abaturage urugero Kwa Gatoya Marcelline yenga icyo yita umutobe( ndambiwe agakiza) harangiza ugasanza abantu bahasindiye habe no kubahiriza amabwiriza ya covid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa