skol
fortebet

Huye: Polisi yafashe abasore 2 bacuruzaga bakanakoresha ikiyobyabwenge cya Heroyine

Yanditswe: Monday 26, Oct 2020

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira ni bwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa yafashe Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major w’imyaka 22 na Sadamu abdoul w’imyaka 27.

Sponsored Ad

Bafatanwe udupfunyika 4 turimo ifu y’ikiyobyabwenge gihambaye cya Heroyine (Héroine), bari banafite urushinge bakoresha bitera mu mubiri icyo kiyobyabwenge.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Huye Chief Inspector of Police(CIP) Michel Majyambere, yavuze ko gufatwa kwa bariya basore byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu rubyiruko rwakoreshaga icyo kiyobyabwenge, wakiguraga kwa Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major.

Yagize ati: “Hari umwe mu rubyiruko wari waje mu kigo kivura abasabitswe n’ibiyobyabwenge (Rehabilitation Center) hano i Huye, yari yaje kwivuza ni we wahaye amakuru abapolisi babasha kugera kuri bariya basore bafashwe. Abapolisi basanze Nshimiyimana ari we ugicuruza naho Sadamu we yari yaje nk’umukiriya waje kugura.”

CIP Majyambere yakomeje avuga ko mu gufatwa kwa bariya basore babasanganye udupfunyika 4 turimo ifu ya kiriya kiyobyabwenge ndetse n’urushinge bakoreshaga bakitera mu mubiri. Yakomeje agaragaza ingaruka zikomeye za kiriya kiyobyabwenge kibarirwa mu kikiciro k’ibiyobyabwenge bihambaye.

Yagize ati: “Heroyine(Heroine) ni kimwe mu biyobyabwenge bibi kandi bihambaye, abagikoresha ntabwo batumura umwotsi wacyo ahubwo ni udufu bavanga n’amazi bakajya bakitera mu mubiri bakoresheje inshinge.”

Yakomeje avuga ko uwakoresheje kiriya kiyobyabwenge kimwangiza cyane mu bwonko agata ubwenge ndetse hakaba ubwo atitira cyane nk’ufite imbeho kandi izuba riva.

Yavuze ko ubwo hafatwaga bariya basore byagaragaraga ko bari bamaze kukitera ndetse ko cyabasabitse umubiri wose.

Yongeyeho ko iyo barimo kwitera kiriya kiyobyabwenge bakoresha urushinge rumwe ari benshi, ibintu bishobora gutuma banduzanya izindi ndwara zandurira mu maraso.

CIP Majyambere yakanguriye urubyiruko n’abaturarwanda muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu bakoresha ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose. Yabagaragarije ko birimo kwangiza urubyiruko kandi ari rwo mbaraga z’Igihugu.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miriyoni makumyabiri (Frw 20.000.000 ) ariko atarenze miriyoni mirongo itatu (Frw 30.000.000) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ibitekerezo

  • Urubyiruko rw’i tumba rwarashize police ikomeze itube hafi badutse no mu binini bikoreshwa kwa muganga!!!!!!!! Nyarurembo, rebero, byimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa