skol
fortebet

Huye: Umunyerondo w’umwuga yasanze umuturage mu rugo rwe aramukubita amugira intere

Yanditswe: Thursday 26, Dec 2019

Sponsored Ad

Umuturage witwa Nzamurambaho bahimba Kabayija urwariye mu bitaro bya CHUB avuga ko umunyerondo witwa Sumayire yamusanze mu rugo rwe aramukubita agambaniwe n’umuturanyi we witwa Bizimana Jean Claude bafitanye ikibazo.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru cyasuye Nzamurambaho bahimba Kabayija aho arwariye mu bitaro bya CHUB avuga ko ibyamubayeho byaturutse ku muturanyi we witwa Bizimana Jean Claude bafitanye ikibazo.

Yagize ati “Nk’ umuntu w’ umucuruzi hari umugabo witwa Bizimana, uwo nguwo wavuze ngo nibankubite ushinzwe irondo(Sumayire) ni muramu we. Bitewe n’ uko muri karitsiye mbarusha icyashara bagize ishyari aha amafaranga uwo muramuwe ngo bankubite n’ iryo joro yari avuyeyo abaturage baramubonye. Ati none se ko ikibazo cyawe ngikemuye wa muntu wamurebye undi ati ‘niwe tugiye kureba’”.

Nzamurambaho avuga ko bamukubise inkoni zitabarika mu bitugu, barangije baramwirukankana bamusundura mu mukingo wa metero nk’ eshanu tugenekereje.

Ubwo twamusangaga mu bitaro ku wa Mbere w’ iki cyumweru yari afite sima ku maguru yombi ati “Utubumbambari na za ruseke byaramenaguritse”. Icyo gihe yari ategereje kubagwa ndetse ngo abaganga bari bamubwiye ko bashobora kumwohereza I Kigali ku bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Abaturage bo mu kagari ka Mpare, umurenge wa Tumba,bemeza ko abanyerondo b’umwuga bakubise Nzamurambaho badasanzwe bakorera mu kagari ka Mpare ahubwo ngo nab’ i Tumba bakodeshejwe bajya gukubita uyu mugabo ndetse basaba ubuyobozi kubahindurira.

Umwe mu baturage batuye mu mudugudu w’ Akabuga yagize ati “Abanyerondo bafata umuntu niba ari n’ umusinzi aho kugira ngo bamubwire ngo wa musinzi we watashye ahubwo bagashyira hasi bagakubita. Ibisambo bikabacaho babireba bakabikingira ikibaba”.

Abaturage nabo bavuze ko aba banyerondo bivugwa ko baturutse mu kagari ka Cyimana ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019 saa kumi z’ igitondo bagiye mu rugo rwa Nzamurambaho Eric mu kagari k’ Akabuga baramukubita.

Ibitekerezo

  • Ubwo mwimwita umunyamwuga nyine (professionalism means a lot) mwaza kwisanga mwasuzuguje abandi bakora akazi kaba neza ntimubavuge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa