skol
fortebet

Ibigo by’ imari byahagurukiye ubujura bwifashisha inkorabuhanga

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Ibigo by’imari mu Rwanda biravuga ko byafashe ingamba zikarishye mu guhangana n’ibitero bigabwa ku ma banki by’umwihariko, hifashishijwe ikoranabuhanga [Cyber Attacks], abajura [Hackers] bashaka kwinjira mu ikoranabuhanga rikoreshwa ngo babe bakwiba amafaranga y’abaturage.
Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda Maurice Toroitich, aho avuga ko ibigo by’imari mu Rwanda bikoresha amafaranga menshi mu guhangana n’ibyo bitero.
Naho Police y’u Rwanda yo isaba (...)

Naho Police y’u Rwanda yo isaba amabanki n’abaturage gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite ubwirinzi buhagije.

Police y’u Rwanda, ivugako akenshi n’ibyo bitero byibasira abantu ku giti cyabo bohererezanya amafrw mu bucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umwaka ushize wa 2016 Police y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’amadorali agera ku bihumbi 700,000$, muri banki imwe y’ubucuruzi mu Rwanda, aho abajura bendaga kuyiba.

Ayo mafaranga yagombaga kuvanwa kuri konti z’ibigo 5 bya leta muri iyo banki y’umucurizi yagabweho ibitero, agashyirwa kuri konti yo mu kindi gihugu.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, ivuga ko u Rwanda rugabwaho ibitero bisaga 1000 by’ikoranabuhanga n’ubwo bisubizwa inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa