skol
fortebet

Icyo gihe: Taliki 25/11/1997 Mzee Kabila yagize Gen James Kabarebe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kongo-Kinshasa

Yanditswe: Sunday 25, Nov 2018

Sponsored Ad

Taliki 25/11/1997 nibwo Kabila (Muzehe) yashyizeho General James Kabarebe nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kongo asimbuye kuri uyu mwanya Anselme Masasu Nindaga wahise anafungwa na Kabila.

Sponsored Ad

Abifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda ndetse n’iz’Ubuganda, Kabila yafashe ubutegetsi I Kinshasa taliki 17/5/1997 nyuma y’intambara yamaze amezi 8 gusa yo kwirukana Mobutu ku butegetsi yari amazeho imyaka 32.

Gen James Kabarebe yari ayoboye ingabo z’u Rwanda zagiye gufasha umutwe w’ingabo za AFDRL wari uyobowe na Kabila. Kabila yavugaga ko agiye guhirika ubutegetsi bw’igitugu agasubiza abanyekongo imibereho myiza.

Urwitwazo rw’iyi ntamabara rwabaye iyirukanwa ry’abanyamurenge mu kace ka Mulenge, abanyamulenge akaba ari abanyekongo bavuga ikinyarwanda banafite inkomoko mu Rwanda. Leta ya Mobutu ikaba yarabirukanaga ngo basubire mu Rwanda iyo baturutse.

U Rwanda rwo rwari rufite ikibazo cy’abahoze bari mu ngabo za Habyalimana bahungiye muri Kongo (Zayire y’icyo gihe ) ubwo ingabo zari iza FPR-Inkotanyi yafataga ubutegetsi I Kigali zikanahagarika jenoside yakorerwaga abatutsi.

Mobutu akaba yari yarakiranye aba basilikali amaboko yombi, abarekera intwaro zabo ndetse arabareka mu nkambi z’ubuhungiro bakomez imyitozo ya gisirikali. Isaha n’isaha bakaba barashoboraga gutera u Rwanda abibashijemo ndetse n’ibindi bihugu byari bibashyigikiye bakiri ku butegetsi.

Gufata ubutegtesi ntibyagoye Kabila kuko abaturage ba Zayire bari bakeneye impinduka ndetse n’igisilikali nta buyobozi buhamye cyari gifite gifite. Igihugu cy’ubuso burenga kilo-meterekare miliyoni ebyiri cyafashwe mu mezi 7 gusa.

Ingabo z’u Rwanda zigeranye na Kabila I Kinshasaa zakomeje gukorana nawe ndetse nyuma y’amezi 7 afashe Kinshasa agira Gen James Kaarebe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kongo, ibintu abanyekongo bamwe batakiriye neza.

Gen Kabarebe yamaze kuri uyu mwanya amezi 8 gusa kuko taliki 13/7/1998 yamwirukanye kuri uyu mwanya. Muri iki gihe, akaba ari nabwo Kabila yari akomeje guhinduka abanyarwanda bari bamufashije kujya ku butegetsi ndetse taliki 27/7/1998 atangaza ko abasirikali b’u Rwanda bamufashije gufata ubutegetsi bagomba kuva ku butaka bwa Kongo.

Perezida Mzee Kabila agenzura akarasisi k’abasilikali

Taliki 27/7/1998, umutwe w’abasilikare 600 wagejejwe I goma cyuwe mu Rwanda. Mu ijoro ryo kuya 3 rishyira iya 4/1998 habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Kabila muri Operasiyo yiswe Kitona ariko biza kurangira binaniranye.

Iki gihe bivugwa ko Col Patrick Karegeya (nyakwigendera) wari washinzwe kugenzura neza no gutanga inama za Politiki ndetse no gushaka ubufasha bwa Angola ngo itaza kwivanga muri uyu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Kabila yabikoze nabi akavugana n’uruhande rumwe rwa Politiki gusa akibagirwa urwa Gisirikali.

Ibi byatumye igisirikali cya Angola kivanga muri iyi ntambara, kwivana muri Kongo ingabo z’u Rwanda zikaba zaragombye gufata igice cy’ubutaka bwa Angola ndetse ziha imbaraga iza Savimbi warwanyaga ubutegetsi bwa Angola.

Ingabo Gen Kabarebe yari ayoboye zahise zifashaiza Savimbi gufata utundi duce twarimo n’ikibuga cy’indege cya Maquela Do Zombocyari cyarabananiye kubera uko cyari kirinzwe cyane. Iki kibuga cyatumye indege zivuye mu Rwanda zibona uko zicyura abasirikare bari muri Operasiyo Kitona. Bivugwa ko kuri Noheli y’uyu mwaka aribwo abanyuma bahagurtse kuri ki kibuga baza mu Rwanda.

Gen James Kabarebe yihariye agahigo ko kuba mu gisirikali cy’ibihugu bitatu, Uganda, Kongo n’u Rwanda ndetse bibiri muri byo akaba yarabibereye Umugaba Mukuru w’Ingabo zabyo: u Rwanda na Kongo.

Taliki 16/1/2001 Kabila Muzehe yarapfuye arashwe n’umwe mu basirikali bato bamurindaga asimburwa n’umwe mu bana be, Joseph Kabila. Kugeza n’ubu hari ibibazo abanyekongo bafite nabo ubwabo bibaza niba ari ibyatewe n’ingoma ya Mobutu cyangwa ingoma za ba Kabila bombi.

Ibitekerezo

  • POLITIKE irasetsa.Abakongomani bakuyeho Mobutu bazi ko basezeye ku bukene.None bubageze habi.Abantu bose bafashe ubutegetsi,baza basezeranya abaturage ko bagiye gukuraho ubukene,ubushomeli,etc...Bagera ku butegetsi bakirira igihugu hamwe n’inshuti zabo gusa.Bizakomeza gutya?OYA,kuko imana izashyiraho ubutegetsi bwayo,ibanje kurimbura ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Hanyuma buhindure isi paradizo.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa