skol
fortebet

Icyo ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango buvuga ku kibazo cy’ umupolisi ushinjwa gukubita umuturage agapfa

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango ntabwo buvuga rumwe n’ abaturage ku mvano y’ urupfu rwa Matabaro Faustin wo mu murenge wa Kinazi bivugwa ko yapfuye nyuma yo gukubitwa n’ umupolisi witwa Shumbusho Jean Damascene.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeli ikinyamakuru UMURYANGO twabagejejeho iyi nkuru y’ urupfu rwa Matabaro. Bayavuge Emmanuel wari kumwe na Nyakwigendera yatubwiye ko bari mu kabari banywa inzoga, hakaza abasore b’ abapolisi batambaye impuzankano ya polisi bakababaza igihe bahereye banywa, bamwe bagahaguruka nyakwigendera akiruka, Shumbusho akamwirukaho akagwa mu mukingo, hanyuma Shumbusho yamugeraho akamukubita umugeri mu gatuza akamwambika amapingu akamuzamukakana akagera aho amukubitisha ibisheke.

Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’ abaturage mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Nzeli yavuganye n’ UMURYANGO ari ku bitaro bya Ruhango aho umurambo wa Nyakwigendera waraye.

Yahakanye ibyo kuba Shumbusho yarakubise Matabaro ahubwo avuga ko niba abaturage bafite ingingimira ku mvano y’ urupfu rwa Matabaro hakorwa isuzuma ryerekana icyateye urupfu(autopsy).

Yagize ati “Hari abajura bamaze iminsi bambura abantu amasakoshi n’ amatelefone mu isoko rya Kinazi, habayeho rero igikorwa cyo kubashakisha uwo muntu (Matabaro) nawe afatirwa muri abo bantu.”

Akomeza agira ati “Mugufatwa kwe rero, urabona polisi iyo imaze gufata abantu ibicaza hasi ngo babategure babajyana aho bababariza neza. We ntiyakiriye kwicara ahubwo yahise yirukanka, agwa mu mugina uri hafi aho ngaho, abantu birukanka bajya kumuterura ariko bamuteruye yacitse imbaraga yanegekaye”

Visi Meya Mukangenzi yavuze ko nyakwigendera yikubise hasi akagusha umutwe ahamya ko umupolisi atigeze amukubita ati “Mukugwa urabona hari igihe umuntu abanza umugongo cyangwa akabanza umutwe bambwiye ko yabanje umutwe muri uwo mugina, bamujyanye ku bitaro bya Ruhango ashiramo umwuka. Ubu umurambo uracyari ku bitaro bya Ruhango nanjye ubu tuvugana niho ndi...Uwo mugina yawuvuyemo bamuteruye. Wakubita umuntu umuteruye?.”

Bitandukanye n’ibyo abaturage bari kumwe na nyakwigendera bavuga ko abo bapolisi batari bambaye imyenda y’akazi, uyu muyobozi we avuga ko bari mukazi bambaye n’impuzankano ibaranga.

Ubuyobozi buravuga ko bugiye kuganira n’ abaturage no guhumuriza umuryango wa nyakwigendera kugira ngo ubashe kwakira uru rupfu, gusa ngo nibiba ngombwa muganga arakora autopsy mbere y’ uko umurambo ushyingurwa kuko habayeho kudahuza hagati y’ abaturage n’ ubuyobozi.

Ibitekerezo

  • abanyenduga bose niba hisha munda ibyo ubabwiye byose barikiriza akagirango byose babyemeye. gusa twizereko abo bireba baribumenye icyo gukora. uwapfuye Imana imuhe iruhuko ridashira.

    Ubu c ari uwabwiwe nabari bahari hakemerwa nde? Ikigaragazako ibyo uyu muyobozi avuga ari ibinyoma ni impamvu 2. 1) Kuba ibyo avuga abivuga nkuwabwiwe gusa, 2) Kuba umuntu yaba ari kwiruka akagwisha umutwe byo ni akumiro ni ibintu bitanashoboka kereka wenda hari ikintu yari yicyayeho cg c yagendaga ikigongo gongo 3) Sinumva ukuntu Autocy yomunyu wakubiswe ikintu mumutwe nuwagwiriye ibuye numutwe byatandukana 4) Noneho aho avugako yafatiwe mubisambo ntakintu yafatanywe ni agahomamunwa. Imana imwakire kandi iziture uwagize uruhare murupfu rwe wese

    Uyu muyobozi se uvuga ibi abizi kurusha ababirebaga? None se nyakwigendera iyo aza kuba yari igisambo cyayogoje abaturage, bari guhindukira bakababazwa n’urupfu rwe? Visi meya arabeshya ahubwo uyu mupolisi bamuhe refresher course nta bunyamwuga yagaragaje

    Uyu muyobozi ibyavuga ejobundi bose ntibazamenya ikibakubise.Ese ubundi niba bazi aho atuye bo bagiye bajya kwivuna ko mbona ibi bintu bikabije?

    Harya za sosiyete ngirwa sivile zikora iki mu Rwanda?

    Plz muyoboxi, inkoni ikubise mukeba ...
    Muhane uwo mupolisi ajyanwe mu Rukiko naho Leta ihe indishyi umuryango wa nyakwigendera.
    Niko abana be ninde uzabarera?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa