skol
fortebet

Impunzi eshanu z’ Abanyekongo zapfiriye mu myigaragambyo mu Rwanda

Yanditswe: Friday 23, Feb 2018

Sponsored Ad

Igikorwa cyo guhoshya imyigaragambyo y’ impunzi z’ Abanyekongo yari imaze iminsi ibera mu karere ka Karongi cyaguyemo impunzi eshanu hakomereka impunzi 20 n’ abapolisi 7, impunzi 15 zitabwa muri yombi.
Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Kabiri w’ iki cyumweru tariki 20 ubwo impunzi zibarirwa hagati ya 500 na 1000 zasohokaga mu nkambi ya Kiziba zivuga ko zisuye iwabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyamara zikerekeza ku biro by’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNCHR mu (...)

Sponsored Ad

Igikorwa cyo guhoshya imyigaragambyo y’ impunzi z’ Abanyekongo yari imaze iminsi ibera mu karere ka Karongi cyaguyemo impunzi eshanu hakomereka impunzi 20 n’ abapolisi 7, impunzi 15 zitabwa muri yombi.

Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Kabiri w’ iki cyumweru tariki 20 ubwo impunzi zibarirwa hagati ya 500 na 1000 zasohokaga mu nkambi ya Kiziba zivuga ko zisuye iwabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyamara zikerekeza ku biro by’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNCHR mu karere ka Karongi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2018, nibwo Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda yavugiye kuri Radiyo y’ igihugu ko guhosha iyo myigaragambyo yari imaze amasaha arenga 48 haguyemo impunzi 5.

CP Theos Badege ati: "Abakomeretse ba mbere ni abapolisi bateraguwe amabuye n’ibyo byuma, ariko tumaze kureba twaje gusanga harimo abo bigaragambyaga 20 bakomeretse, hari n’abapolisi 7, twaje no kumenya ko... twanabibonye bageze kwa muganga, hari batanu muri abo bigaragambyaga kubera izo nguma bitabye Imana, ariko nk’uko harimo n’igikorwa cyo kubahiriza amategeko hariho n’abandi 15 ubu bari mu maboko ya Polisi bafunze bari mu maboko y’ubutabera mu gihe abantu bakireba uruhare rwabo muri ibyo byose byakozwe n’ibyaraye bikozwe mu gusuzugura no kurwanya inzego z’umutekano."

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 gashyantare nyuma y’ amasaha make UNCHR ishami ry’ u Rwanda isohoye itangazo isaba izo mpunzi kubaha amategeko y’ u Rwanda aho yanasabaga Leta y’ u Rwanda kudakoresha ingufu z’ umurengera.

Polisi y’ u Rwanda igaragaza ko izi mpunzi zakoresheje amabuye n’ ibyuma, polisi igakoresha ingufu yise ’zikenewe’ nubwo itagaragaza izo ngufu izo arizo.

Nubwo bimeze gutyo ariko ibinyamakuru by’ imbere mu gihugu byageze aho izi mpunzi zari zikambitse bitangaza ko mu guhosha izo mpururu hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso ndetse ngo hanumvikanye urusaku rw’ amasu.

Ikambi ya Kiziba icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 16 z’ Abanyekongo zimaze imyaka isaga 20 mu Rwanda. Izi mpunzi zigaragambyaga zivuga ko zifite ikibazo cy’ imibereho mibi aho ziri mu kambi. Mu kwezi gushize kwa Mutarama nibwo hafashwe icyemezo cyo kugabanya amafaranga agenerwa buri mpunzi imwe akava ku bihumbi 7 akagera kuri 5000. Ibi ngo byatewe n’ uko imiryango ntera nkunga irimo n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku biribwa FAO yagabanyije inkunga kugera kuri 20%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa