skol
fortebet

Imyitozo mpuzamahanga yo gusuzuma no kongerera abasirikare ubushobozi igiye kubera mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu Karere ka Bugesera I Gako hatangijwe imyitozo ya gisirikari yiswe "Shared Accord 2018", igamije kureba urwego rw’ubunyamwuga mu ngabo zibungabunga amahoro ku isi

Sponsored Ad

Umuyobozi w’iyo myitozo Maj. Gen Innocent Kabandana yavuze ko ari imyitozo igamije gusuzuma no kongerera ubushobozi abasirikari bayitabiriye, ku buryo bazayirangiza bafite umushobozi bwo gutegura no gushyira mu bikorwa ubutumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Umugaba mukuru w’Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba yavuze ko yizeye neza ko abitabiriye iyo myitozo bazasangira ubunararibonye kugira ngo batange umusanzu mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent, yavuze ko iyi myitozo ifitiye akamaro u Rwanda mu gihe abasirikare barwo hari aho bakwitabazwa.

Yagize ati “Imyitozo nk’iyi iduha ishusho nini cyane kuko hatangwa n’ubunararibonye; hari ibihugu byinshi biri mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino. Hano rero iyo abantu bahuriye nk’aha barasangira ubumenyi, ubunanararibonye ku bibazo biri hirya no hino ku buryo hagize n’igisaba Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ibindi bihugu kuba twajya kugarurayo amahoro, haba hari ikintu kinini mu gusangira inama n’imikorere n’ibindi bihugu.”

Iyo myitozo yitabiriwe n’ibihugu bya Botswana, Gabon, u Budage, Malawi, Maroc, u Buholandi, Congo Brazaville, u Rwanda, Senegal, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Zambia n’imiryango nk’Umuryango w’Abibumbyw (UN) na komite mpuzamahanga ya Croix Rouge.

Ibitekerezo

  • Hari igihe baba baje kutuneka. N’iwabo naho bijye bihabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa