skol
fortebet

Ingabo z’U Rwanda ziri mu butumwa muri Santarafurika zambitswe imidari y’ishimwe

Yanditswe: Monday 15, Jan 2018

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Republique Centrafricaine zashimiwe bikomeye ku mirimo myiza zimaze amezi icumi zikora. Abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 4 (RWABATT4) ziri mu butumwa bw’amahoro mu muryango w’abibumbye I Bangui muri Republique Centrafricaine (MINUSCA), ku itariki ya 12 Mutarama 2018 bambitswe imidari y’ishimwe ya UN kubera umurimo ukomeye wo kubungabunga amahoro.
Umuyobozi mukuru mu muhango wo kwambikwa imidari, Nyakubahwa Parfait ONANGA (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Republique Centrafricaine zashimiwe bikomeye ku mirimo myiza zimaze amezi icumi zikora.

Abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 4 (RWABATT4) ziri mu butumwa bw’amahoro mu muryango w’abibumbye I Bangui muri Republique Centrafricaine (MINUSCA), ku itariki ya 12 Mutarama 2018 bambitswe imidari y’ishimwe ya UN kubera umurimo ukomeye wo kubungabunga amahoro.

Umuyobozi mukuru mu muhango wo kwambikwa imidari, Nyakubahwa Parfait ONANGA ANYANGA, Uhagarariye Umunyamabanga mukuru wa UN muri Republique Centrafricaine akaba n’umukuru w’ubu butumwa MINUSCA, yagaragaje ubwitange bw’ingabo z’u Rwanda mu kazi zikora kinyamwuga uburyo bitwara mu kurinda abaturage ba muri iki gihugu. Yagize ati: “mu bijyanye no kubungabunga amahoro, Ingabo z’uRwanda mwamaze gushyiraho igipimo buri ngabo zibungabunga amahoro zose zikwiye kureberaho. Ntimugacogore rero kuko arimwe mubereye abandi ikitegererezo.

Nyakubahwa Parfait ONYANGA ANYANGA yakomeje abwira abambitswe imidari y’ishimwe bo mu ngabo z’u Rwanda zo muri Batayo ya 4, ko imidari ya UN bambitswe ari igihembo cyihariye cy’ishimwe kigaragaza uburyo Ingabo z’u Rwanda zikorana umurava akazi gakomeye zifite mu butumwa bw’amahoro zirimo muri MINUSCA.

Umuyobozi w’ingabo za Batayo ya 4, Lt Col Emmanuel NYIRIHIRWE yavuze ko iyo myitwarire myiza ku kazi bayikomora ku ndangagaciro ka za RDF zirimo ubwitange, umurava no gukunda igihugu. Yashimiye Ubuyobozi bwa MINUSCA ku nama z’ubunararibonye badahwema guha Batayo ayobora, ashimira ubufatanye bwagiye buranga abafatanyabikorwa bose, ariko byumwihariko ashimira abaturage ndetse n’ubuyozi bwa Leta ku mikoranire myiza. Yanashimiye kandi Ingabo ayobora zitigeze zitezuka ku ntego n’ikinyabupfura kiziranga mu mibereho no ku murimo. Asoza, yizeza abari bitabiriye uwo muhango wo kwambikwa imidari ko ingabo ayoboye zizakomeza gusigasira izo ndangagaciro.

Umuhango wabereye mu kigo SOCATEL M’POKO icyicaro cy’ingabo z’U Rwanda muri Republique Centrafricaine, witabiriye kandi n’abayobozi bakuru bakorera Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’amahoro MINUSCA, Force Commander Lt Gen BALLA KEITA, Umwungirije Général de Division Daniel SIDIKI TRAORE, Uyobora Ingabo za European Training Mission (EUTM), Uyobora Joint Task Force Bangui (JTFB). Byitabiriwe kandi n’abaturage baturiye ikigo SOCATEL M’POKO Ingabo z’uRwanda zibamo.

Uyu munsi kandi wasusurukijwe n’akarasisi ka Gisirikare ndetse n’itorero rya RWABATT4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa