skol
fortebet

Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka baramura ‘intebe imwe’ gusa

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu ma saa sita yo kuri uyu wa Kane inzu y’umuturage witwa Twizerimana Thomas iherereye mu Mudugudu wa Gatorwa, Akagali ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka yose.
Amakuru atangwa n’abaturage batabaye, ahuriza ku kugaragaza ko ‘intebe imwe’ yo mu ruganiriro ari yo babashije kurengera ubwo bageragezaga kuzimya. Cyakora, bavuga ko batazi icyateye iriya nkongi cyane ko ngo nta muntu wari uyirimo.
Umwe muri abo baturage yabwiye (...)

Sponsored Ad

Mu ma saa sita yo kuri uyu wa Kane inzu y’umuturage witwa Twizerimana Thomas iherereye mu Mudugudu wa Gatorwa, Akagali ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka yose.

Amakuru atangwa n’abaturage batabaye, ahuriza ku kugaragaza ko ‘intebe imwe’ yo mu ruganiriro ari yo babashije kurengera ubwo bageragezaga kuzimya. Cyakora, bavuga ko batazi icyateye iriya nkongi cyane ko ngo nta muntu wari uyirimo.

Umwe muri abo baturage yabwiye izubarirashe.rw ati “Mu bushobozi bwacu buri wese yagiye azana akajerekani n’amazi ubishoboye akazana umucanga (…) twazimije biranga, birangira tubashije kuvanamo intebe imwe gusa yari iri muri salon[uruganiriro]”

Abaturanyi ba nyir’inzu yafashwe n’inkongo(we ntabwo yari ahari biba), bavuga ko bafashe icyemezo cyo kwizimiriza igihe bari bategereje polisi aho ngo yabagezeho hamaze kwangirika byinshi kandi na bwo ngo imodoka yayo izimya igahita ishiramo amazi.

Kwihangana Alphonse. umwe mu bazimijije, agira ati “Polisi yahageze dufatikanya kuzimya, ariko ngo amazi aza kubashirana bajya kuvoma andi (…) gusa namwe murabibona nta kintu kibashije kuramurwa uretse iriya ntebe, gusa polisi yadufashije kuko n’izindi nzu zari gukongoka.”

Twizerimana Thomas, nyir’inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro yabwiye iki kinyamakuru ko atari yarigeze afatira inzu ye ubwishingizi, uyu mugabo avuga ko mu nzu ye hatikiriyemo ibintu bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 50.

Ati “…mu byari birimo nta n’agapapuro ubu mfite; harimo computer abana bakoreshaga n’ibindi byinshi ntabasha guhita nsobanura!(Afatwa n’ikiniga….) nk’umuntu waguze ibyari biri muri iyi nzu, byose mbihaye agaciro ntabwo byajya mu nsi ya miliyoni 50.”

Uyu mugabo afite umugore n’abana batandatu, mu byo avuga ko akeneye mu ‘buryo bwihutirwa’ harimo gufashwa kubona aho arambika umusaya no kubona imyambaro kuko buri wese mu bagize urugo rwe yasigaranye gusa imyenda yari yambaye ubwo bibasirwaga n’iriya nkongi y’umuriro.

abaturage-benshi-bo-mu-kagari-ka-cyabararika-bari-baje-gutabara-umuturanyi-wabo

Rwabugande Benon, umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Musanze muri iki gihe komite nyobozi iri mu nama y’Umushyikirano, yavuze ko iriya nkongi ikwiye gusigira abaturage isomo ryo gushinganisha ibyabo mu masosiyete atandukanye atanga serivisi z’ubwishingizi.

Yagize ati “Buriya guteganya ni byiza; ni byiza ko abantu bose bajya mu bwishingizi, ufite inyubako, ufite ibikorwa ukora hari ubwishingizi bunyuranye abantu baba bagomba kugana kugira ngo ikiza nk’iki iyo kibaye babashe kugobokwa n’ubwishingizi ubwo ari bwo bwose.”

Rwabugande akomeza asaba abaturanyi ba Twizerimana kumuba hafi muri iki gihe, gusa agaragaza ko no ku rurahande rw’Akarere ka Musanze bagiye kwiga ku buryo bamugenera ubufasha mu buryo bwihuse.

Polisi irasobanura icyateye iyi nkongi

IP Innocent Gasasira, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umugenzacyaha mukuru muri iyo ntara, amaze kubwira iki kinyamakuru ko mu ipererea ry’ibanze ryakozwe polisi yasanze iriya nkongi yatewe n’abantu basudiririga hafi y’inzu yafashwe n’inkongi.

Yagize ati “Hari abantu bariho basudira, kumwe bagenda bacomekeranya amasinga hahise havuka circuit maze iyo nzu ishya gutyo.”

IP Gasasira akomeza asaba abaturage kujya bakoresha abantu bafite ubumenyi mu by’umuriro kandi nabo bakabikora mu buryo budashobora guteza impanuka.

Mu mezi atatu ashize, mu Karere ka Musanze imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa ‘Tax Hiace’ ifite purake RAA 489Z yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka yose ubwo yariho isuzumirwa mu igaraji riri mu Kagali ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza; nyir’iyo modoka nawe nta bwishingizi yari yarayifatiye.

Src: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa