skol
fortebet

Iperereza ku bwicanyi bwakorewe CSP Hubert Gashagaza (Rtd) na Alexia Mupende rigeze he?

Yanditswe: Monday 29, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku italiki 17 rishyira 18/9/2018 nibwo umurambo wa CSP Hubert Gashagaza (Rtd) wabonetse mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo ahaparikaga ibikamyo by’abashinwa bakora umuhanda.

Sponsored Ad

Icyo gihe, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Modeste Mbabazi, yabwiye Igihe ko umuntu wabonye umurambo wa Hubert Gashagaza bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo.

Yavuze ko uwo mu motard yabonye imodoka yamenetse ikirahure cyo ku ruhande rwa shoferi irimo umuntu wapfuye hari imigozi isa n’aho yanigishijwe mu ijosi. Ngo yari imigozi isa n’iya mudasobwa cyangwa televiziyo.

Icyo gihe, Mbabazi yavuze ko abantu bishe Gashagaza basa n’abamuyobeje kuko umurambo wagaragaye i Ndera aho Abashinwa baparika amakamyo mu muhanda w’igitaka uri nko muri metero ijana uvuye kuri kaburimbo.

Gashagaza yari yarakoze mu ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ndetse yanakoze muri iri shami ubwo yari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Nyuma, CSP Gashagaza yaje gusezererwa muri Polisi y’Igihugu muri Kanama 2016 akaba yari asigaye akora mu Nkeragutabara.

Mu ijoro ryo wa kabiri tariki 8 Mutarama 2019 ni bwo mu itangazamakuru hasakaye indi nkuru y’urupfu rwa Alexia Uwera Mupende umwe mu bakobwa bari bakomeye muri Kigali mu kumurika imideri.

Iki gihe, byatangajwe ko Alexia Uwera Mupende yishwe atewe icyuma ndetse bikekwa ko yishwe n’umukozi wo mu rugo kuko yahise aburirwa irengero.

Nyuma RIB yaje gutangaza ko yari igiye gufata uyu wakekwagwa ariko akayica mu myanya y’intoki.

Kuri uyu wa mbere, mu kiganiro Umuyobozi wa RIB, Col Ruhunga Jeannot yagiranye n’itangazamakuru ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura, akaba yatangaje ko n’ubwo iperereza rigikomeje kugeza nanubu ntacyo rirageraho.

Yigize ati:” iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera Mupende ndetse na Rtd Gashagaza riracyakomeza, iyo hafatwa ababikoze twari kubahamagara (itangazamakuru), ni ibyaha byakoranwe ubugome bw’indengakamere”.

Nyuma y’urupfu rwa Rtd CSP Hubert Gashagaza RIB yatangaje ko nta muntu uzwi bari bafitanye ikibazo kugeza ubwo yamwica. Kimwe n’urupfu rwa Mupende, uretse kuba nyuma yo kwicwa umukozi wakoraga mu rugo iwabo yarahise aburirwa irengero, nta kibazo kindi bari bazi kuri uyu mukozi cyatuma amwica.

Bakomeze baruhukire mu mahoro.

Ibitekerezo

  • Mujye mumenya ko ibyo muvuga muba mubibwira abantu bakuze

    Ariko Mana wee, Ntawe uyoberwa umwibye, ayoberwa aho yamuhishe ibyo yamwibye🙉

    Baragiye nta kundi.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Benshi bibaza uko bigenda iyo dupfuye.Igisubizo gitangwa na Bible,igitabo Imana yaduhaye ngo kijye kidusobanurira ibyo tutazi.
    Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    Hari n’irindi perereza wibagiwe uwishe Rwigara Asinapoli ufunzwe na polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa