skol
fortebet

Karachnogov na magazine yayo yuzuye amasasu byatoraguwe mu rugo rw’ umuturage

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Imbunda yo mu bwoko bwa Karachnogov abakoresha icyongereza bazi nka AK47 yabonetse mu musarane mu rugo rw’ umuturage utuye mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi yaratoye umugese.
Iyi mbunda yabonetse kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga ikiri kumwe na magazine yayo yuzuye amasasu birakekwa ko aho yabonetse ihamaze imyaka irenga 20.
Yabonetse mu rugo rw’ umuturage witwa Kayiranga Silas utuye mu mudugudu wa Mikamba ho mu kagari ka Mugina.
Emmanuel Habimana w’imyaka 31 y’amavuko yabonye (...)

Sponsored Ad

Imbunda yo mu bwoko bwa Karachnogov abakoresha icyongereza bazi nka AK47 yabonetse mu musarane mu rugo rw’ umuturage utuye mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi yaratoye umugese.

Iyi mbunda yabonetse kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga ikiri kumwe na magazine yayo yuzuye amasasu birakekwa ko aho yabonetse ihamaze imyaka irenga 20.

Yabonetse mu rugo rw’ umuturage witwa Kayiranga Silas utuye mu mudugudu wa Mikamba ho mu kagari ka Mugina.

Emmanuel Habimana w’imyaka 31 y’amavuko yabonye iyi mbunda ubwo yarimo avidura umusarane kugira ngo umuturage uba muri uru rugo rwa Kayiranga abone ifumbire ndetse anabashe kongera gukoresha uyu musarane.

Habimana avuga ko yabonye iyi mbunda ageze nko muri metero hagati 8 n’icumi z’ubujya kuzimu arimo avidura nibwo yaguye kuri iyi mbunda iri kumwe na magazine yayo yuzuye amasasu byaratoye umugese, uyu Habimana ngo yahise ahamagara ushinzwe umutekano mu mudugudu amubwira ko aguye ku mbunda nawe ahita ahamagara Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Ndayisaba Egide.

Ndayisaba yatangarije Intyoza dukesha iyi nkuru ko iyo mbunda yaba yarajugunywe muri uwo musarane nko mu 1997.

Yagize ati “Uwacukuraga Tuwaleti(WC) nyine yari arimo ayividura, ayibonamo ahamagara ushinzwe umutekano mu mudugudu nawe ahita ampamagara ambwira ko hari ahantu babonye imbunda, njya kureba nsanga ni imbunda koko ishaje ishobora nko kuba yarajugunywemo nko muri 1997 kuko nyiri urwo rugo ntahaba nibwo yahunze, bikekwa ko ariwe wayisizemo, nahise mpamagara inzego z’umutekano.”

Uru rugo rwa Kayiranga Silas, kuva yahunga mu 1997 aho bikekwa ko ari we waba warasize ajugunyemo iyi mbunda, nyuma agahita ahunga yerekeza Kongo, rucumbitswemo n’uwitwa ntawiha Eurade w’imyaka 81 y’amavuko, nyiri aya mazu ngo yahoze ari umucuruzi ukomeye. Kuva yahunga ntabwo aragaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa