skol
fortebet

Kamonyi: Polisi yataye muri yombi uwacuruzaga inzoga n’urumogi muri butike

Yanditswe: Thursday 27, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Gihinga yafashe umugabo w’imyaka 52 wacuruzaga inzoga muri butike saa yine z’ijoro ndetse afitemo urumogi acuruza.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Kamonyi, CIP Aloys Bugingo, yavuze ko gufata uyu mugabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko acuruza urumogi ariko ubwo abapolisi bajyaga kumufata basanze arimo gucuruza inzoga muri iyo butike ndetse harimo abakiriya 10 barimo kunywa.

CIP Bugingo yagize ati "Abapolisi bageze aho acururiza basangamo abantu 10 barimo kunywa inzoga nk’aho ari akabari mu gihe natwo tutemewe. Kuko bari bafite amakuru bakomeje gusuzuma neza basanga afite udupfunyika 52 tw’urumogi yacuruzaga, yaruhishaga mu macupa yashizemo inzoga urundi yaruhishe mu mifuka ipakiyemo imyumbati yumye."

CIP Bugingo yakomeje uyu mugabo yakoze ibyaha bitandukanye birimo gucuruza ibiyobyabwenge (urumogi) ndetse no kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 agacuruza inzoga bitemewe.

Ati "Usibye icyaha cyo gucuruza urumogi, uriya muturage yafashe butike ayigira akabari mu gihe utubari ubwatwo tutemewe muri ibi bihe. Byongeye bariya barimo kunywa mu masaha Leta yavuze ko nta muntu ugomba kugeza saa tatu ataragera iwe mu rugo."

Akimara gufatwa yemeye ko yari asanzwe acuruza urumogi kuko usibye udupfunyika 52 bamusanganye ngo yari yararanguye udupfunyika tw’urumogi 500 araducuruza hari hasigaye 52. Yanemeye ko azerekana aho akura urwo rumogi.

Yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hatangire iperereza.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere ka Kamonyi yashimiye abaturage abasaba gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha. Abagaragariza ko biri mu rwego rwo gufatanya mu kwicungira umutekano, abibutsa ko amategeko atihanganira abanyabyaha aho bava bakagera.

CIP Bugingo aranakangurira abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yose Leta itanga kandi bakabikora badakorera ku jisho ry’ubuyobozi kuko biri mu nyungu z’ubuzima bwabo.

Abantu 10 bafatiwe muri butike ye bashyikirijwe ubuyobozi bacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa