skol
fortebet

Kamonyi: Umugore yarumye udusabo tw’intanga tw’umugabo we bimutera gushaka kwiyahura

Yanditswe: Thursday 24, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikibazo cy’abagore bari kuruma imyanya y’ibanga y’abagabo babo gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda kuko no mu karere ka Kamonyi havugwa umugore warumye udusabo tw’intanga [amabya] tw’umugabo we.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru Intyoza.com aravuga ko uyu mugabo n’umugore we bo mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi, barwanye hanyuma umugore abonye bikomeye asingira utu dusabo tw’intanga tw’umugabo we adushinga amenyo, aramukomeretsa.

Uyu muryango ngo umuranye iminsi amakimbirane ashingiye ku gufuha hagati nkuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu yabitangarije iki kinyamakuru.

Gitifu Majyambere Samuel, avuga ko uyu mugabo n’umugore basanzwe bafitanye amakimbirane avanzemo no gufuhirana. Avuga ko ibi byabaye ari mu ijoro ahagana ku i saa mbiri, ubwo bombi bashyamiranaga ndetse bakaza kurwana.

Gitifu, avuga ko umugore yafashe amabya y’umugabo we arayaruma, aramukomeretsa ndetse ngo nyuma umugabo yashatse no kwiyahura ari mu gitondo ariko biranga.

Uyu mugabo, yasabwe kujya kwa muganga abanza kwanga ariko nyuma ngo aza kujyayo. Umugore yahise afatwa n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha arabazwa ariko aza kurekurwa, aho akurikiranwe ari hanze nkuko Gitifu Majyambere abyemeza.

Gitifu Majyambere, avuga ko mu gufasha imiryango kubana mu mahoro no gukemura ibibazo bishingiye ku makimbirane rimwe na rimwe bivamo urugomo, ngo bafite urutonde rw’imiryango ibana ariko ikunze kurangwamo amakimbirane ku buryo nk’ubuyobozi bagira gahunda yo kubasura, bakabaganiriza hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo biganisha ku kubana mu mahoro.

Mu karere ka Nyagatare, umugore witwa Mukasekuru Gratia nawe arashinjwa kuruma igitsina cy’umugabo we Ugayurwe Joel mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020.

Amakuru atangwa n’abaturanyi avuga ko amakimbirane y’uyu muryango aturuka kuri uyu Mukasekuru uhora ashinja umugabo we kumuca inyuma.

Aba baturanyi bavuga ko ubuyobozi bwagerageje kubunga bikanga cyane ko ngo muri iyi minsi buri wese yari afite uburiri bwe ariko ngo kuwa 22 Nzeri 2020,umugore yasabye umugabo ko bongera guhurira kuri bumwe birangira havutse ibibazo.

Umwe muri aba baturanyi yagize ati “Buri gihe iyo umugabo avuye mu rugo,umugore agira ngo agiye gusambana.Ejo ngo hari umugabo wamuhamagaye aragenda hanyuma umugore agira ngo hari ibindi avuyemo.

Uyu mugore yatwaye buhoro uyu mugabo we ngo bongere barare ku buriri bumwe arabyemera.Binjiye mu cyumba ahita amuruma urutoki.Umugabo amubajije impamvu amurumye,umugore ahita afata igitsina arakiruma,bahita bamujyana kwa muganga.Yagishishuye neza neza uruhu rwose rwahavuye.

Uyu muturanyi wabo avuga ko aba bombi bashobora kuzicana ubuyobozi nibutabatandukanya.

Ugayurwe Joel avuga ko amakimbirane ye n’uyu mugore we w’isezerano yatangiye mu mwaka wa 1992 ndetse ngo ashingiye ku gufuha kuko uyu mugore ahora amushinja kumuca inyuma.

Yavuze ko kuri uyu wa 22 Nzeri yatashye saa mbili z’ijoro bakajya ku meza nyuma bakajya kuryama agatungurwa no kwisanga arumwa.Uyu mugabo yavuze ko abagabo bahohoterwa ariko ntaho barega.

Mu ntangiriro z’uku kwezi,Umugore wo mu Mudugudu wa Bigabiro, mu Kagari ka Cyanya,uurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana yakomerekeje igitsina cy’umugabo we, amushinja kutamuhaza iyo bageze mu buriri, kugeza ubwo yatangiye kujya amuca inyuma.

Umugabo avuga ko umugore we yamukomerekeje akoresheje amenyo.

Umukobwa wo muri uru rugo yabwiye IGIHE ko byatangiye nyina acyurira Se ko nta kindi ashoboye uretse guhaha bakarya, agera aho atangira no kumwerurira ko amuca inyuma kuko ntacyo yishoboreye.

Ati “Ikosa riri kuri mama, afite ingeso zo guca inyuma ya papa akajya mu bandi bagabo, nijoro yatangiye abwira papa ko azajya ajya gusambana n’uwo musambane we, ngo naza hano papa amuhahire arye, ngo kuko ntakindi ashoboye.”

Uyu mugabo wakomerekejwe igitsina n’umugore we yavuze ko batangiye gushyamirana bavuye kunywa inzoga, bageze mu rugo atangira kumwibutsa ko amuca inyuma.

Ati “Twatonganye cyane tugeze aho turarwana ipantalo nari nambaye imvamo, ikimanuka yahise asingira igitsina cyanjye sinzi uko yakigize, mu gihe badukijije nisanze mvirirana, abana banjye bahise banjyana kwa muganga barampfuka, ngaruka mu rugo mu ijoro cyane.”

Uyu mugabo yavuze ko atafungisha umugore we kuko bafitanye abana benshi bagikenewe kurerwa, kuko babyaranye abana barindwi kandi bose bakiri bato.

Yavuze ko ibyo kumuca inyuma n’undi mugabo asa n’uwabyakiriye kuko bimaze igihe kinini, ariko ngo aho bimuterera ikibazo ni uko umugore we amuca inyuma akanabyigamba imbere ye n’abana bumva.

Abaturanyi babo bavuze ko mu gitondo bagiye kubunga umugore akabyanga, akigira gucuruza kuko ibyo yakoze yabonaga nta kosa ririmo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa