skol
startimes

Karongi: DASSO yafashwe asambanya umugore w’abandi atabwa muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 September 2020 Yasuwe: 3312

Umugabo w’imyaka 36 ukora mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano, DASSO, mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa aryamanye n’umugore w’abandi, aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubusambanyi.


Nkuko Ikinyamakuru IGIHE cyabitangaje, ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu,mu murenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha mu mudugudu wa Maryohe.

Amakuru avuga ko umugabo yatashye ahagana saa moya na mirongo ine, ageze mu rugo asanga umuyobozi wa Dasso mu Murenge yaje kumusambanyiriza umugore, atabaza inzego zishinzwe umutekano zibata muri yombi.

Uwo mugabo ashinja umuyobozi wa Dasso mu Murenge ko asanzwe amusambanyiriza umugore, akaba yabonye ikimenyetso simusiga kubera ko yamufatiye mu nzu ye.

Inzego zishinzwe umutekano ngo zahageze batangiye gukorana amasezerano ko uwasambanyaga umugore w’abandi agomba kuzishyura nyir’urugo 1, 500, 000 Frw kugira ngo amubabarire.

Umuvugizi w’Agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira Thierry, yemereye IGIHE iby’aya makuru, asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane yo mu ngo.

Ati “Akimara kubafata yabashyikirije Polisi na yo ibashyikiriza RIB, urega akaba avuga ko yari asanzwe asanzwe afite amakuru ko uyu muyobozi wa Dasso amusambanyiriza umugore, aba bombi bakaba bafunzwe bakurikiranweho icyaha cy’ubusambanyi gihanwa n’amategeko.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane, bakirinda gucana inyuma n’abo bashakanye kuko kenshi biba intandaro y’amakimbirane mu ngo, kandi arasenya ntiyubaka.

Umuyobozi wa Dasso n’umugore basambanaga bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura, mu gihe iperereza rigikomeje.

Itegeko rivuga ko umuntu wese washyingiwe, ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranwe aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka umwe.

Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we. Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga, akanasobanura impamvu.

Iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k’uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n’uregwa.

Source: IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Col.Rugema wari umaze amezi 3 ku buyobozi bwa RUD URUNANA yishwe

Col Rugema Emmanuel wari mu buyobozi bw’umutwe wa RUD Urunana, biravugwa ko...
23 October 2020 Yasuwe: 4458 0

Rusizi: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwambura umugore ibihumbi...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi, yataye muri yombi umugabo...
22 October 2020 Yasuwe: 1307 0

Nyagatare: Ingona yagaragaye ku nkombe y’umugezi ica igikuba mu...

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagatare ya kabiri, Akagari ka Nyagatare,...
21 October 2020 Yasuwe: 3948 0

Abagabo batatu n’umugore umwe batawe muri yombi bakekwaho gukora ibyangombwa...

Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bantu bishoye mu bikorwa bituma bashaka...
20 October 2020 Yasuwe: 4774 0

Rubavu:Umupolisi yarashe umufungwa wamuteye umucanga mu maso ashaka...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yarashe ikomeretsa umufungwa...
19 October 2020 Yasuwe: 2162 0

Rubavu: Polisi yafashe umusore wibaga abaturage abakangisha igiti yabaje...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe umusore Sibomana...
19 October 2020 Yasuwe: 1418 0