skol
fortebet

Kayonza: Umusaza yishwe n’umuti yahawe n’umupfumu wamubeshye ko uzamwereka uwishe umwana we

Yanditswe: Monday 03, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nzabanita Joseph wo mu Mudugudu wa Karamabara, Akagari ka Bwiza Umurenge wa Mukarange yapfuye nyuma yo kunywa umuti yahawe n’uwaje yiyise umupfumu amwizeza ko amuha umuti uzatuma amenya abamwiciye umukobwa we waherukaga kwitaba Imana.

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2020 mu masaha ya nimugoroba aho umugabo utazwi yaje mu rugo rwa Nzabanita Joseph amubaza niba hari umuntu waba waramugiriye nabi akabasha kumumwereka ndetse niba hari n’ibyo baba baribwe yabafasha bakabona ababibye.

Amakuru avuga ko Nzabanita yahise abwira uwo mugabo ko aheruka gupfusha umukobwa we kandi ko yaba yarishwe bityo amuhaye uwo muti wamufasha kumenya abamwiciye umukobwa .

Ngo uwo mugabo yashyize umuti mu gakombe asaba Nzabamwita gusomaho ndetse n’umugore we maze Nzabamwita asomaho umugore aranga nyuma biza kumera nabi ari naho yakurijemo gushiramo umwuka mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 2 Kanama 2020.

Umuyobozi w’umudugudu wa Karambarara , Ntagungira Paul yabwiye ikinyamakuru Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo yaje akabwira Nzabamwita n’umugore we ko yabafasha kubereka abishe umwana wabo ari nabwo yahise abaha umuti.

Ati " Nyine uwo muntu yaje ababeshya ko afite umuti yabaha ukazabazanira umuntu wamwishe cyera.Ubwo rero uwo umuti yabahaye niwo bicyekwa ko ari wo waba wamwishe ".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Murekezi Jean Claude yemereye Rwandamagazine ko ayo makuru ariyo ariko ko hataramenyekana niba uwo musaza yaba yishwe n’uwo muti.

Ati " Nibyo rwose nibyo…uko bivugwa ngo ni umuntu waje abwira uwo musaza ko afite ububasha bwo kumwereka uwamwiciye umwana ati ndaguha umuti uwunywe numara kuwunwa uwo muntu wakwiciye umwana araboneka."

" Amuca ibihumbi 30 ariko umusaza amuhaho ibihumbi 12 ati ibindi uzabimpa bukeye bwaho. Amaze kumuha umuti wa wundi nyiri ukuwumuha agiye,nyuma y’amasaha nk’abiri umusaza atangira kugira ikibazo cyo kuruka kugeza ubwo yaje gushiramo umwuka arapfa”.

Murekezi yakomeje avuga ko nyuma, abo mu muryango wa nyakwigendera wa Nzabanita bahise bahamagara wa mugabo wamuhaye umuti yanga kwitaba n’aho abitabiye, agakomeza ababwira ko hari andi mafaranga bagomba kumuha akabakangurira umuntu wabo kuko yasinziriye.Ubwo nibwo yatangiye kubaca ibihumbi 200 nyuma akomeza no kubatera ubwoba ngo nibakomeza kumuhamagara bose arabasinziriza.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma ngo barebe niba koko yaba yazize uwo muti yahawe n’uwiyise umupfumu.

Ni mu gihe kandi urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukomeje gushakisha uwo mugabo kugira ngo atabwe muri yombi anasobanure ibyo yakoreye Nzabanita.

Source: Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa