skol
fortebet

Kigali: Abana bo mu muhanda batwikishijwe Lisansi babiri barapfa

Yanditswe: Friday 28, Apr 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Mata 2017, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko hari abana batatu b’ inzererezi batwikiwe muri ruhurura ku Muhima ahaherereye inyubako z’ ubucuruzi za CHIC, babiri bakitaba Imana.
Umwe mu bana b’ inzererezi yavuze ko mu masaha ya nijoro aribwo abantu batamenyekanye babasanze aho bari bari barabirukankana we yihisha inyuma y’ imodoka abandi baguma muri ruhurura. Abasigaye muri ruhurura nibo batwikishijwe lisansi
Polisi y’ u Rwanda yatangaje hataramenyekana niba abo (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Mata 2017, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko hari abana batatu b’ inzererezi batwikiwe muri ruhurura ku Muhima ahaherereye inyubako z’ ubucuruzi za CHIC, babiri bakitaba Imana.

Umwe mu bana b’ inzererezi yavuze ko mu masaha ya nijoro aribwo abantu batamenyekanye babasanze aho bari bari barabirukankana we yihisha inyuma y’ imodoka abandi baguma muri ruhurura. Abasigaye muri ruhurura nibo batwikishijwe lisansi

Polisi y’ u Rwanda yatangaje hataramenyekana niba abo bana batwitswe na bagenzi babo cyangwa niba ari abagizi ba nabi babyihishe inyuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu iperereza ryatangiye.

Ati “Ntitwari twamenya niba aribo ubwabo babyikoreye cyangwa niba abandi babigizemo uruhare gusa mu gihe cyo mu masaha ya saa kumi n’igice nibwo Polisi yamenyeshejwe ko hari ahantu hahiye yihutira kugerayo isanga ni umuriro uri kuzamuka mu muserege, hari abana babiri bari barimo barapfa undi umwe arakomereka. Ntitwari twamenya icyabiteye niba aribo hagati yabo bashyamiranye, niba se hari abandi babigezemo uruhare.”

Polisi yemeje ko kuri ubu hatangiye iperereza kugirango hamenyekane aba babigizemo uruhare.

Umwe mu bashinzwe umutekano kuri imwe mu nyubako yegeranye n’aho ibyo byabereye, yabwiye IGIHE ko aba bana batwitswe mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera, bikozwe n’abanyerondo.

Ati “Babasanze hariya mu nzu [iri ahari kubakwa inyubako y’ubucuruzi iruhande rwa CHIC] umwe ariruka baramufata batangira kumukubita, abereka hariya bagenzi be bari baryamye, nibwo batangiye kujombamo inkoni umwe agira ubwoba avamo aravuga ngo hasigayemo batatu ari nabo batwikiyemo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa