skol
fortebet

Kigali: Umugore yafashwe atwaye imodoka irimo amabalo 6 ya magendu y’imyenda ya caguwa

Yanditswe: Tuesday 17, Nov 2020

Sponsored Ad

Ku cyicaro cya Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali i Remera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugore witwa Mbabazi Esther wafatanwe imodoka ifite icyapa kiyiranga cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, CGO 7079 A/19, yafashwe ipakiye amabalo 6 y’imyenda ya caguwa ya magendu.

Sponsored Ad

Uyu Mbabazi avuga ko iyi modoka yifashishaga mu gutwara iyi myenda ye yakuraga mu Karere ka Rubavu, yayikodeshaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 ku kwezi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uyu mugore yafatiwe ku Giti cy’Inyoni yinjira mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo, yari avuye mu Karere ka Rubavu biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Mbabazi wari utwaye iyi modoka ari nawe nyiri myenda, imodoka akoresha yari ifite ibirahuri byijimye mu rwego rwo guhisha Polisi kugira ngo batamenya ibyo ayipakiyemo, yafashwe ageze ku Giti cy’Inyoni avuye mu Karere ka Rubavu aho yarakuye iyo myenda bivugwa ko hari abandi bantu bayihageza akajya kuyihakura. Ariko uko wagerageza kubihisha kose Polisi iragenzura, upfa kuba hari ibyo ukora bitemewe, biramenyekana.”

CP Kabera yibukije abakora ubucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubicikaho kuko nta cyiza bibagezaho na kimwe uretse igihombo.

Ati: “Urabukora rimwe kabiri ariko ubwa gatatu uzafatwa ushyikirizwe ubutabera. Nk’uko amategeko abiteganya iyi modoka irafatirwa, imyenda nayo irafatirwa bizatezwe cyamunara kandi n’umushoferi wari uyitwaye azishyura ibihumbi bitanu by’Amadorali (5000$). Urumva ko nta nyungu yo gukora ibyaha, kuko uyu imodoka yayikodeshaga ibihumbi 600 ntabigaruje n’imyenda arayibuze, agiye no gutanga amande kandi n’uwamukodesheje imodoka nawe arayibuze kuko izatezwa cyamunara.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage batanga amakuru y’abakora ibikorwa bitemewe n’amategeko bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

RNP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa