skol
fortebet

Kigali: Umusekirite wa ISCO wari mu gikundi cy’abajura yarashe mugenzi we

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017 nibwo mu Kagari ka Ruriba mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, Uwitwa Ntezimana Jean Damscene w’imyaka 29 y’amavuko yarashwe n’umusekirite wa ISCO nk’uko bitangazwa n’abaturage baturiye ahabereye ibi.
Uyu Ntezimana ntabarizwa mu mujyi wa Kigali kuko abaturage basanze batamuzi ahubwo ibyangombwa bye bikaba bigaragaza ko akomoko ahitwa Ruheru mu Karera ka Nyaruguru.
Umurambo we waje kuboneha hafi (...)

Sponsored Ad

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017 nibwo mu Kagari ka Ruriba mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, Uwitwa Ntezimana Jean Damscene w’imyaka 29 y’amavuko yarashwe n’umusekirite wa ISCO nk’uko bitangazwa n’abaturage baturiye ahabereye ibi.

Uyu Ntezimana ntabarizwa mu mujyi wa Kigali kuko abaturage basanze batamuzi ahubwo ibyangombwa bye bikaba bigaragaza ko akomoko ahitwa Ruheru mu Karera ka Nyaruguru.

Umurambo we waje kuboneha hafi y’umuhanda ariko ngo yarashwe saa munani z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane ngo akaba yarashwe n’umusekirite wa Kompanyi ya ISCO ubwo ngo yari agiye kwiba ibyuma ku ruganda bita Roka rutunganya amabuye y’agaciro.

Umwe mu baturage waganiriye na Tv1 ducyesha iyi nkuru,yagize ati “Mbaza umusekirite wari uhari arambwira ngo umuntu bamurasiye hano aramanuka agwa hariya nanjye mpita njya kumureba niho namuboneye."

Umugore we yagize ati “Bavuze y’uko bamurashe agiye kwiba ibyuma ku ruganda.”Ibijyanye n’uko umurambo w’uyu mugabo utari ku ruganda bivugwa ko yari yagiye kuhiba, uyu mugore yagize ati “Abantu bari kuvuga ko ari nk’isasu rishyushye ryagiye rihita rimujugunya hariya.”

Umunyamakuru wa Tv1 avuga ari inkuru y’amayobera kuko ahantu umurambo bawusanze ari muri metero 40 uturutse ahari urwo ruganda kandi ngo n’ibikoresho bivugwa ko yari yibye byari bigihari.

Umwe mu baturage yashyize mu majwi umusekirite wa Kompanyi ya ISCO avuga ko n’ubwo yarashe uyu nyakwigendera nawe yari muri abo bajura.Yagize ati “Umusekirite warashe abifitemo uruhare kuko uruhare abifitemo kuko ngo abantu b’umutekano zino Nyeragutabara zafashe ibisambo n’imodoka ngo iparitse igiye gupakira ibyuma barabagarika barabicaza."

Yungamo ati "Yego rwose n’uwo musekirite yarimo muri abo bajura uko nabyumvise ngo nawe yari yicaye hariya we ngo ahaguruka gato nk’umuntu ugiye kwitaba Telephone.Inyeragutabara rero nk’umuntu wubashywe wambaye imyenda y’akazi baramureka ageze hano hafi ahita azana imbunda aravuga ati ‘ndabereka’ararasa arashe baranyanyagira barirukanka arasa umwe muri byabisambo byaje kwiba hariya no gupakira izo machine.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Emmanuel Rutubuka yatangaje ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ‘kugeza izi saha ntawakwemeza niba koko yari yaje kwiba kuko bikiri mu iperereza’.Yavuze ko yari kubaza umurinzi w’uruganda ariko batahamusanze ndetse ngo n’abagiye gufata umurambo n’abo birinze kugira byinshi batangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa