skol
fortebet

Kirehe: Undi muturage yangijwe bikomeye n’imvubu yamurumye ikanamukandagira mu mbavu

Yanditswe: Thursday 25, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Hitimana wo mu murenge wa Nasho, mu Karere ka Kirehe,yarumwe ku gakanu n’ imvubu hanyuma inamukandagira mu mbavu nk’uko mubyara we yabibwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru.

Sponsored Ad

Uyu mugabo urembeye mu ivuriro rya Murindi mu murenge wa Nasho,yakomerekejwe n’imvubu imwe mu zikomeje gukomeretsa bikomeye abahinzi zibasanze mu mirima yabo bagiye kuyirinda.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Hitimana yatewe n’imvubu ahagana saa munani imuruma hejuru gato yo mu irugu nkuko mubyara we witwa Joyeuse Twizerimana yabitangaje.

Ati: “ Yamurumye inyuma ku kajyori mu mutwe [hejuru gato yo mu irugu], imuruma no ku kuboko mu kizigira imukandagira no ku mpfundiko no ku mbavu.”

Joyeuse Twizerimana avuga ko mubyara we imvubu yamuriye agiye kureba ibisheke umugore yari yarashatse kugira ngo bajye kubirangura.

Avuga ko agezeyo imvubu yamwirutseho iramufata iramukandagira imukorera ibya mfura mbi.

Twizerimana avuga ko n’ubwo ibikomere mubyara we yatewe n’iriya mvubu bitamuhitana, ariko ngo bizamusiga ari igisenzegeri.Avuga ko nta kintu azabafasha, kuko yangiritse cyane.

Yemeza ko imvubu zamaze kuba ikibazo kuko n’ejo bundi hari undi mugore yirukankanye agira amahirwe, arayicika.

Kuri we ngo ni icyorezo kuko nta muhinzi upfa kumanuka ku isambu.
Hitimana arwajwe na mukuru we ku ivuriro riri Murindi, mu murenge wa Nasho, muri Kirehe.

Abaturage bo muri kiriya gace bavuga ko imvubu zabaye nyinshi ku buryo zambuka zikonera abaturage ari nyinshi ndetse bamwe zikabaruma bikabaviramo ubumuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe witwa Gerald Muzungu aheruka gusaba abaturage ko byaba byiza birinze gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko akabizeza ko akarere kazakorana n’inzego zishinzwe kwita ku bidukikije kugira ngo harebwe igisubizo kirambye kuri kiriya kibazo.

Ibitekerezo

  • Ubuyobozi bubafarhe kuko kuribwa ni mvubu nago aribyiza

    Report ya World Health Organization yerekana ko igikoko (big mammal) kica abantu benshi kurusha ibindi ari IMVUBU.Yica abantu bagera ku 1000 buri mwaka.Agakoko kica abantu benshi ku mwaka ni "UMUBU" wica abarenga 400 000 bitewe na Malaria.Gusa mumenye ko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,inyamaswa zose zizabana amahoro n’abantu (Yesaya 11:6-8).Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,imana igusaba "guyishaka cyane",ntiwibere mu byisi gusa (Zefaniya 2:3).

    Bagiye bamanuka ari igikundi se? Imvubu zibarusha ubwenge. Abantu b’ubu ntibakimenya kwirwanaho. Ba sogokuruza bananaga n’intare ntizibarye none abo imvubu zabamaze?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa