skol
fortebet

Koreya ya ruguru yerekanye igisasu gishya cya rutura

Yanditswe: Sunday 11, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Koreya ya Ruguru yerekanye ibyo abahanga mu bya gisirikare bavuze ko bisa nk’igisasu cya kirimbuzi gishya n’izindi ntwaro nshya mu karasisi kakoranywe ubuhanga bukomeye mu gitondo cyo ku wa gatandatu.

Sponsored Ad

Icyo gisasu kigaragara ko aricyo cya mbere cya rutura Koreya ya Ruguru yerekanye mu bishobora guhekwa n’imodoka. Ibyo byatumye abasesengura ibintu n’ibindi bavuga ko bishoboka ko cyaba ari cyo Perezida Kim Jong Un w’icyo gihugu yigeze kuvuga mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Perezida Kim Jong Un yakurikiye ako karasisi kari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi muri icyo gihugu.

Umukuru w’icyo gihugu yagejeje ijambo ku bantu babarirwa mu bihumbi bari buzuye muri Stade nkuru y’i Pyongyang, nta numwe wambaye agapfukamunwa. Yavugaga agaragazaga amarangamutima asa nk’ushaka kurira, mu ijambo rye ryamaze iminota 25.

Yavuze ko igihugu cye kizakomeza kubaka imbaraga za gisirikare no kwirinda ibikorwa by’umwanzi byose byashaka kugitera ubwoba. Ntiyigeze atobora ngo avuge Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko yavuze ko "atashya cyane" Koreya y’Epfo kandi yizeye ko ibihugu byombi bizazahura umubano wabyo wari wongeye kuzamba muri uyu mwaka.

Yasabye imbabazi ku byerekeye ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu avuga ko ryaje ritunguranye kubera imyuzure n’ikiza cya virusi ya Corona. Gusa yemeza ko nta muntu n’umwe uricwa n’iyo ndwara mu gihugu cye. Nkuko ubutegetsi bukomeje kubyemeza nubwo abahanga bavuga ko kubyemeza bitashoboka kandi bishobora kuba ari ibinyoma.

Ijwi ry’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa