skol
fortebet

Meteo Rwanda yaburiye Abanyarwanda kwitegura imvura idasanzwe irimo umuyaga mwinshi muri iyi minsi

Yanditswe: Friday 17, Apr 2020

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko nyuma y’imvura nyinshi cyane yaraye iguye I Kigali no mu bindi bice bitandukanye,hagiye kugwa imvura nyinshi cyane yivanze n’umuyaga mwinshi hirya no hino mu gihugu guhera kuri uyu wa 17 kugeza kuwa 20 Mata 2020.

Sponsored Ad

Meteo Rwanda yasabye abanyarwanda kuba maso muri iyi minsi ine ikurikirana kugira ngo iyi mvura nyinshi kandi irimo umuyaga itagira abo itwara ubuzima cyangwa ikabasiga iheruheru.

Meteo yagize iti “Kuva tariki 17 kugeza 20 Mata 2020 hateganyijwe imvura nyinshi irimo umuyaga mwinshi mu bice bitandukanye by’igihugu….Imvura iteganyijwe kugwa iri hagati ya milimetero 10 na 50 ku munsi...Hateganyijwe kandi umuyaga uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 5 na 10 ku isegonda. "

Meteo Rwanda yavuze ko ahateganyijwe kugw imvura nyinshi ari mu ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo, umujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba.

Iyi mvura irimo n’iyaraye iguye, iraterwa n’isangano ry’umuyaga ndetse n’ubuhehere bw’umwuka bwiyongereye mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Meteo Rwanda irasaba abanyarwanda bose gukomeza kwitwararika bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe gukumira Ibiza birimo n’ibishobora guterwa n’imvura.Basabwe kandi guhamagara umurongo utishyurwa wa 6080 mu gihe bakeneye ibisobanuro.

Kuva kuwa 25 Ukuboza 2019 kugeza muri iyi minsi hagiye hagwa imvura nyinshi yahitanye ubuzima bwa benshi ndetse yangize amazu menshi cyane.

Mu ijoro ryo kuri Noheli iheruka,I Kigali n’ahandi mu Rwanda haguye imvura idasanzwe yahitanye abantu bagera mu 12, bamwe batwawe n’imyuzure abandi bagwiriwe n’amazu.Yasenye amazu asaga 100 na bwo ari hejuru ya 60 ari mu mujyi wa Kigali.

Icyo gihe polisi y’igihugu yatangarije abanyamakuru ko yarohoye imodoka 6 ndetse n’amapikipiki 20, yari yatwawe n’imvura.

Abagizweho ingaruka n’ibyo biza, bacumbikishirijwe mu mashuri nkuko icyo gihe minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi bwihuse yabitangaje ndetse hahise hakomeza gahunda yo kwimura vuba na bwangu abari mu manegeka.

Kuwa 02 Gashyantare 2020, Imvura idasanzwe yaraye igwa yahitanye abantu 13 mu gihugu hose, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali yisheyo abantu 10 barimo abantu 7 bo mu muryango umwe.

Saa saba z’ijoro nibwo umuvu watewe n’iyi mvura wahitanye inzu y’umukecuru witwaga Forolida Mukanyarwanya umwicana n’abana be n’abuzukuru imirambo iboneka mu mugezi wa Yanze.

Mukanyarwaya w’imyaka 55 yari atuye mu kagari ka Nyaburiba umurenge wa Jali akarere ka Gasabo.

Uretse uyu muryango w’abantu barindwi iyi mvura yanishe abantu 3 mu murenge wa Gikondo akarere Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’ubutabazi yatangaje ko iyi mvura yasenye inzu imwe mu murenge wa Bwishyura muri Karongi, isenya indi mu murenge wa Rusiga muri Rulindo, isenya inzu 12 mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.

Mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro uretse batatu bapfuye hari n’undi muntu umwe wakomeretse n’inzu yasenyutse. Indi nkangu kandi yishe abantu batatu mu murenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo.

Inkuba yakubise umuntu iramuhusha isiga imutwitse mu murenge wa Bushoki muri karere ka Rulindo.

Ku mugoroba w’itariki ya 02 Werurwe 2020 nabwo haguye imvura nyinshi yagejeje mu ijoro rishyira tariki 3 yahitanye abantu bane abandi 13 barakomereka ndetse inasenya inzu 42.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier, icyo gihe yabwiye Radiyo Rwanda ko iyi mvura yibasiriye Uturere dutandukanye turimo Gasabo, Kicukiro, Gakenke, Rusizi, Gisagara, Rutsiro, Gicumbi ndetse na Ngororero.

Yavuze ko yanangije ibindi bikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, ibiraro n’amapoto y’amashanyarazi.

Ati “Tumaze gupfusha abantu bane, abakomeretse ni 13, inzu 42 zasenyutse, amatungo atanu yapfuye. Imihanda itatu yangiritse, ibiraro bine, amapoto atanu y’amashanyarazi na Kiliziya imwe yagizweho ingaruka.”

Imvura yaguye ku mugoroba w’itariki ya 01 Werurwe yo yahitanye umuntu umwe abandi 11 bayikomerekeramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa