skol
fortebet

Meya wa Kigali arasaba imbaraga mu gushaka umutekano urambye

Yanditswe: Friday 24, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko umutekano ureba buri wese utuye Umujyi aho kuwuharira inzego zishinzwe umutekano gusa.
Meya Pascal Nyamurinda yabize ubwo yayoboraga inama yari ihuriyemo abayobozi muri kompanyi zigenga zishinzwe umutekano, abakorera ubucuruzi butandukanye ku nyubako zihuriramo abantu benshi nk’amahoteli ndetse n’abashinzwe umutekano kuri izo nyubako.
Ni inama yari igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ingamba z’umutekano w’ahantu hahurirwa n’abantu benshi .
Meya yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko umutekano ureba buri wese utuye Umujyi aho kuwuharira inzego zishinzwe umutekano gusa.

Meya Pascal Nyamurinda yabize ubwo yayoboraga inama yari ihuriyemo abayobozi muri kompanyi zigenga zishinzwe umutekano, abakorera ubucuruzi butandukanye ku nyubako zihuriramo abantu benshi nk’amahoteli ndetse n’abashinzwe umutekano kuri izo nyubako.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ingamba z’umutekano w’ahantu hahurirwa n’abantu benshi .

Meya yavuze ko umutekano wa rubanda ari nk’umugozi utagomba gucika ariko ukomezwa n’ubufatanye bw’abantu bose.

Iyi nama yari iyo kujya impaka ku mbogamizi no kunoza imikoranire hagati y’inzego zishinzwe

umutekano, iza Leta n’izigenga , hafatwa ingamba ku bibangamiye umutekano muri iki gihe cyane cyane iterabwoba.

Yabasabye guhora bafite ingamba zirimo ubugenzuzi buhoraho ku bo bakoresha kuri ziriya nyubako ndetse no gutunga ibikoresho bigezweho mu kazi kabo.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Denis Basabose, ushinzwe ishami rirwanya iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda we, yabagiriye inama gushyiraho ingamba zihamye mu gucunga umutekano w’izo nzu zihurirwamo n’abantu benshi kuko ari byo buryo bwiza bwo kuzirinda icyazihungabanyaho umutekano.

Yabasabye gukomeza inzira barimo ariko bakanashakisha uburyo bushya bwahangana kandi bukarusha imbaraga uwashaka guteza umutekano muke.

Yasabye abayobora ziriya kompanyi guhora bagenzura imiterere y’akazi n’abakozi babo ,aho bibaye ngombwa bagasaba inkunga y’impuguke zaba izo muri Polisi n’ahandi kuko bafite ibyo babafasha.

ACP Basabose yagize ati:” Mugomba kugaragaza imbogamizi kandi mugashyiraho ingamba zagabanya cyangwa zigahangana n’ibikorwa by’abanzi b’umutekano .”

Yaboneyeho gusaba abayobozi b’Umujyi wa Kigali gufatanya na Polisi y’u Rwanda kuzajya bakora igenzura rihoraho ku buryo umutekano wa ziriya nyubako ucunzwe.

Aha yagize ati:” Inyubako rusange zose zikwiriye kugira icyemezo cy’umutekano mbere y’uko zikorerwamo.”

Yagaye kandi abafite akamenyero ku gushaka gukoresha abarinzi badafite ubunyamwuga ahahurirwa n’abantu benshi kuko bishobora guha abakora iterabwoba icyuho, aho yagize ati:”Abakoresha inyubako bagomba guhitamo kompanyi zishoboye kandi nazo zigahitamo abarinzi b’abanyamwuga.”

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga nawe wari uri muri iyo nama , yasabye ko abarinzi b’izi nyubako barushaho kuba maso kuko yabonye ko hari byinshi bakeneye gukora aho yagize ati:” Bamwe baba basa n’abasinzira ku kazi , abandi ntibita ku bikoresho n’ibikorwa byo gusaka abaza muri izi nyubako.”

ACP Rutikanga yavuze ko iterabwoba rihari , ko bagomba kwita ku mutekano w’ibintu n’abantu.

Abashinzwe umutekano ku nyubako zitandukanye bavuze ko iyi nama yabaye ingirakamaro kandi ibahumura kuri bimwe bihungabanya umutekano ahantu nka hariya.

Robert Musonera ushinzwe umutekano kuri Hotel des Milles Collines yashimiye ubuyobozi bwategiye inama ndetse n’ibyayivugiwemo maze anizeza ko bizubahirizwa byose.

Mugenzi we ushinzwe umutekano kuri Hotel Beausejour witwa Rubayiza Aloys, yavuze ko nyuma y’iyi nama agiye gutegura imikorere myiza aho ashinzwe kuyobora aho yagize ati:” Nize byinshi ku birebana no gusaka abinjira muri hotel, ubu ngiye gukora impinduka cyane cyane mu gukora icyatuma hangirika bike mu gihe cy’impanuka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa