skol
fortebet

Mfuti w’ u Rwanda aremeza ko muri 2017 nta muyisilamu uzaba agifite ubutagondwa

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuyobozi w’abayisilamu Sheikh Hitimana Salim yavuze ko mu mwaka wa 2017 nta bitekerezo by’ubutagondwa bizaba bikigaragara muri bo.
Ni mu gihe muri uyu mwaka muri bamwe mu bayisilamu bo mu Rwanda humvikanye ubuhezanguni buganisha ku iterabwoba.
Ibi Mufti Hitimana Salim, yabitangaje ubwo yasozaga amahugurwa y’umunsi umwe y’urubyiruko yari afite insanganyamatsiko igira iti “ Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo n’ubutagondwa no kwimakaza uburere mboneragihugu” yabereye mu Karere ka (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’abayisilamu Sheikh Hitimana Salim yavuze ko mu mwaka wa 2017 nta bitekerezo by’ubutagondwa bizaba bikigaragara muri bo.

Ni mu gihe muri uyu mwaka muri bamwe mu bayisilamu bo mu Rwanda humvikanye ubuhezanguni buganisha ku iterabwoba.

Ibi Mufti Hitimana Salim, yabitangaje ubwo yasozaga amahugurwa y’umunsi umwe y’urubyiruko yari afite insanganyamatsiko igira iti “ Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo n’ubutagondwa no kwimakaza uburere mboneragihugu” yabereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubwo yasozaga ayo mahugurwa, Mufti Hitimana yemeje ko bitewe n’ingamba zitandukanye bafashe mu kurwanya iterabwoba n’ibitekerezo by’ubuhezanguni bizeye neza ko mu mwaka wa 2017 nta muyisilamu uzaba ugifite ibyo bitekerezo.

Yagize ati “ Urebye mu kurwanya ibitekerezo biganisha ku iterabwoba, ubu tugeze nko ku kigereranyo cya 85% ku buryo twizeye ko mu mwaka wa 2017 nta muyisilamu n’umwe uzaba ugifite cyangwa ukigaragarwaho ibyo bitekerezo.”

Yakomeje avuga ko RMC yashyize imbaraga mu bikorwa by’ubukangurabaga mu kwigisha abayisilamu ububi bw’iterabwoba n’ingaruka zaryo mu bice bitandukanye by’igihugu, kugira ngo barwanye iyo myumvire mibi yagaragaye mu minsi ishize muri bamwe mu bayisilamu bo mu Rwanda.

Umusore witwa Nyamushanja Haruna yavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha cyane kwirinda no kurwanya buri muntu wese ukigaragaraho ingengabitekerezo iganisha ku iterabwoba.

Yagize ati “ Byadufashije cyane kuko twamenye iterabwoba icyo ari cyo n’ingaruka ryazo ku buryo njye niyemeje ko ahantu hose nzajya mba ndi nzajya nsobanurira na bagenzi banjye batagize amahirwe yo kuza aha iby’iterabwoba n’aho abarikora bahurira n’idini ya Islam nk’uko twabyigishijwe.

Meya w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice yemeje ko ayo mahugurwa azafasha cyane uru rubyiruko ruri mu biruhuko.


Umuyobozi w’ Akarere ka Muhanda, Béatrice Uwamariya

Yagize ati “Twayishimiye cyane kuko arafasha aba bana bari mu biruhuko kurushaho gusobanukirwa n’ibikorwa by’iterabwoba byitirirwa Islam kuko urubyiruko ari rwo rwa mbere rukunda gukora ibintu rudashishoje.”

Muri ayo mahugurwa,urubyiruko 200 ruturuka mu mirenge yose igize Akarere ka Muhanga rwanigishijwe ibijyanye n’indagagaciro zo gukunda igihugu.

Src: igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa