skol
fortebet

Minisitiri Busingye yavuze ko kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bisaba ingamba zihamye

Yanditswe: Sunday 17, Sep 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuze ko kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka bisaba ingamba zihamye n’ubufatanye buhoraho hagati ya Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba ndetse no hanze yako.
Ibi yabivugiye mu Nama y’Abaminisitiri bashinzwe Polisi mu bihugu by’ibinyamurwango by’Ihuriro ry’Abakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO).
Iyi Nana ibaye ku nshuro ya 17 ikaba yarabereye i Kampaka, (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuze ko kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka bisaba ingamba zihamye n’ubufatanye buhoraho hagati ya Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba ndetse no hanze yako.

Ibi yabivugiye mu Nama y’Abaminisitiri bashinzwe Polisi mu bihugu by’ibinyamurwango by’Ihuriro ry’Abakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO).

Iyi Nana ibaye ku nshuro ya 17 ikaba yarabereye i Kampaka, muri Uganda mu cyumweru gishize. Isozwa ryayo ryabanjirijwe n’imyiherero ibiri irimo uw’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu 13 bigize EAPCCO; undi ukaba ari uw’abagize Inama Rusange ya EAPCCO ubaye ku nshuro ya 19; ukaba warayobowe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda.

Mu bitabiriye uwo mwiherero wayobowe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda harimo Abafatanyabikorwa ba EAPCCO barimo Abahagarariye Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), Abahagarariye Umuryango wa Polisi Nyafurika (Afripol), Abahagarariye Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC), Abahagarariye amwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye (ONU), n’Abahagarariye Ikigo gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nyota n’izangushye muri aka karere (RECSA).

Mu ijambo rye, Minisitiri Busingye, usoje manda ye ku Buyobozi bw’Inama y’Abaminisiti bafite Polisi mu nshingano zabo mu bihugu by’ibinyamurwango by’Ihuriro ry’Abakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO) yagize ati," Ibyaha byambukiranya imipaka bigira ingaruka ku iterambere n’umutekano muri rusange. Nta gihugu gishobora kubirwanya ku giti cyacyo cyonyine kidafatanyije n’ibindi bihugu. Imikoranire myiza hagati ya Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere ndetse no hanze yako ikwiriye kurushaho gutezwa imbere hagamijwe gufatanya kurwanya ibyaha ndengamipaka."

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, unacyuye igihe ku Buyobozi bwa EAPCCO yabwiye abari mu mwiherero w’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu bigize uyu muryango ko EAPCCO ari urubuga rwiza rufatirwamo ingamba z’uburyo aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba karushaho kurangwamo umutekano.

Abitabiriye umwiherero w’abagize Inama Rusange ya EAPCCO wabereye i Kampala mu cyumweru gishize baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo kurebera hamwe ibitera umutekano muke muri aka karere no ku Mugabane wa Afurika muri rusange n’uburyo Ikoranabuhanga ryarushaho gutezwa imbere no kurikoresha mu guhanahana amakuru atuma habaho ubufatanye bukomeye kandi buhoraho mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Mu bindi baganiriyeho harimo guteza imbere imikoranire n’abafatanyabikorwa ba EAPCCO no kubaka ubushobozi bw’Umuryango wa Polisi Nyafurika (Afripol) umaze igihe gito ushinzwe.

Mu nyanzuro 12 yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo mu bihugu bigize EAPCCO harimo uwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuba Umunyamuryango wayo; iki gihugu kikaba kiyongereye kuri Uganda, Comoros, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Kenya, Sudan, Burundi, South Sudan, Seychelles, Somalia, Tanzania n’u Rwanda. EAPCCO yashinzwe mu 1998.

Indi myanzuro yafatiwe muri uwo mwiherero ishingiye ahanini ku guteza imbere imikoranire hagati ya Polisi zo bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba no kubaka ubushobozi bwazo biciye mu mahugurwa atandukanye hagamijwe kugira ngo izi nzego z’umutekano zigire ubumenyi buhagije mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba n’icuruzwa ry’abantu.

Abitabiriye Inama Rusange ya EAPCCO yabaye ku nshuro ya 19 bashimye u Rwanda kuba rwaremeye ko Ikigo Ntangarugero mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe Ikoranabuhanga cyubakwa i Kigaki; aho kizubakwa hakaba ndetse harashyizwe ibuye ry’ifatizo. Inama Rusange ya EAPCCO ya 20 izabera muri Sudan.

Abaminisitiri bashinzwe Polisi mu bihugu by’ibinyamurwango by’Ihuriro ry’Abakuru ba Polisi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa