skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Uganda ikintu gikomeye inama ya kabiri izabahuza n’u Rwanda izasuzuma

Yanditswe: Sunday 24, Nov 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga,ushinzwe EAC,yavuze ko inama ya kabiri izahuza u Rwanda na Uganda mu kureba uko hashyirwa mu bikorwa amasezerano ya Angola,izareba niba abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko barafunguwe.

Sponsored Ad

Mu nama ya mbere yahuje ibi bihugu byombi ku wa 16 Nzeri uyu mwaka,hemejwe ko abanyarwanda bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko bahita bafungurwa.

Uganda yagerageje kugenda biguruntege mu gufungura Abanyarwanda ifunze mu buryo butemewe n’amategeko, isaba u Rwanda gutanga lisiti iriho amazina y’abafunzwe ariko u Rwanda ruyisubiza ko nta mpamvu yo gukora ama lisiti babazi neza ahubwo bakwiriye kubarekura vuba.

Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yeruye avuga ko inama ya kabiri itazaba igamije gusaba Uganda gutanga abanyarwanda ifunze binyuranyije n’amategeko ahubwo izaba igamije kureba niba barafunguwe nkuko byemeranyijweho mu nama ya Kigali.

Yagize ati"Intego y’inama ya kabiri ni ugusuzuma niba koko barafunguwe hashingiwe ku nama yabereye i Kigali."

Ibi Nduhungirehe yabitangaje nyuma yo kumva amagambo y’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda wabwiye The Monitor ko urwego rw’ubutasi (CMI) rudashobora gufungura abanyarwanda rwita intasi.

Inama ya kabiri hagati ya Uganda n’u Rwanda izabera i Kampala yimuwe kenshi, kugeza n’ubu itariki izaberaho ntiramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa