skol
fortebet

Moto ebyiri zibwe zafatiwe mu Bugesera zijyanywe mu Burundi

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2017

Sponsored Ad

Ku italiki ya 11 Werurwe uyu mwaka, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yashyikirije moto ebyiri zibwe mu bihe bitandukanye ba nyirazo. Izo moto zarafashwe ku bufatanye n’abaturage, ubwo zabaga zigiye kwambutswa mu gihugu cy’u Burundi; akaba ari nako ifunze abagabo babiri bari inyuma y’ubujura bw’imwe muri ziriya moto.
Moto zatanzwe ni Suzuki TF GPM 055C yari yaribwe mu Kuboza 2016, yibwa ku kigo nderabuzima cya Rwesero mu karere ka Gicumbi, ikaba yarafashwe n’abapolisi ba sitasiyo ya Polisi (...)

Sponsored Ad

Ku italiki ya 11 Werurwe uyu mwaka, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yashyikirije moto ebyiri zibwe mu bihe bitandukanye ba nyirazo. Izo moto zarafashwe ku bufatanye n’abaturage, ubwo zabaga zigiye kwambutswa mu gihugu cy’u Burundi; akaba ari nako ifunze abagabo babiri bari inyuma y’ubujura bw’imwe muri ziriya moto.

Moto zatanzwe ni Suzuki TF GPM 055C yari yaribwe mu Kuboza 2016, yibwa ku kigo nderabuzima cya Rwesero mu karere ka Gicumbi, ikaba yarafashwe n’abapolisi ba sitasiyo ya Polisi ya Rweru, ubwo abantu bataramenyekana bari bagiye kuyambutsa mu ijoro bakikanga abashinzwe umutekano bakayita bakiruka, ikaba yari imaze igihe kinini kuri iriya sitasiyo, nyuma iperereza rikerekana ko ari iyo ku kigo nderabuzima cya Rwesero.

Indi ni TVS RD 346 M bivugwa ko yibwe mu Birembo, umurenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo, yafashwe mu ma saa tanu y’ijoro ku mupaka wa Nemba, mu murenge wa Rweru ubwo yari igiye kwambutswa nayo, ifatanwa abitwa Habimana Alexis w’imyaka 30 y’amavuko na Ntahonkiriye Bernard w’imyaka 29, bafashwe bategereje ugomba kuza kuyitwara no kubaha amafaranga; bakaba bari bayambitse izindi nimero RD 629 T, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rweru mu gihe moto yo nyirayo yayitwaye.

Kuri ibi bikorwa byombi, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent of Police (Supt.) Ildephonse Rutagambwa , akaba ashimira abaturage ku ruhare bagize mu ifatwa rya ziriya moto zombi kuko aribo batanze amakuru kuri Polisi.

SP Rutagambwa yagize ati:” Nk’aba bagabo bafashwe nyuma y’aho baje bakajya mu kabari na moto bibye, bagakomeza guhamagarana n’abagomba kuza kuyitwara bavuga n’uburyo bari bubigenze, abaturage nibo bagize amakenga baraduhamagara kugeza ubwo tubafashe.”

Yagize kandi ati:"Ibi byerekana ko abaturage basobanukiwe ko bakwiye kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha. Gutanga amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa kandi hagafatwa vuba ababikoze cyangwa abategura kubikora."

SP Rutagambwa yagiriye inama abagifite akaboko karekare kubireka ahubwo bagakora, aha akaba yaragize ati:"Abantu bakwiye kunyurwa n’ibyo bafite kandi bagakora aho gutega amakiriro ku kwiba cyangwa ikindi gikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko."

Amaze gushyikirizwa moto y’ikigo nderabuzima, umubikira witwa Uwamurera Thacienne yagize ati:" Sinabona amagambo yo gushimira Polisi y’u Rwanda ku kuba yafashe moto yanjye yari yibwe ikaba ndetse yanayinshyikirije."

Aba kekwaho icyaha, baramutse bahamwe n’icyaha, bombi bahanwa n’ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iyi ngingo ikaba ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ikaba ikomeje gushimira abantu bose bakomeje kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane batanga amakuru atuma abanyabyaha hirya no hino bafatwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa