skol
fortebet

Mu ishuri rya EAV Kabutare hatoraguwe umurambo w’ uruhinja

Yanditswe: Sunday 05, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu ishuri ry’ EAV Kabutare riherereye mu murenge wa Ngoma Akagari ka Butare mu karere ka Huye hatoraguwe umurambo w’ uruhinja wari watangiye kwangirika.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare nibwo abakozi bakora muri iri shuri babonye uyu murambo.
Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo CIP André Hakizimana yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko umurambo w’ uru ruhinja watoraguwe muri rogari (akobo gakusanya amazi amanuka ku nzu mbere y’ uko atwarwa n’ itiyo) (...)

Sponsored Ad

Mu ishuri ry’ EAV Kabutare riherereye mu murenge wa Ngoma Akagari ka Butare mu karere ka Huye hatoraguwe umurambo w’ uruhinja wari watangiye kwangirika.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare nibwo abakozi bakora muri iri shuri babonye uyu murambo.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo CIP André Hakizimana yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko umurambo w’ uru ruhinja watoraguwe muri rogari (akobo gakusanya amazi amanuka ku nzu mbere y’ uko atwarwa n’ itiyo)

Yagize ati “Ejo abakozi bakora isuku mu kigo babonye umurambo w’ uruhinja muri rogari, bahita babimenyesha polisi, uwo murambo wajyanywe mu bitaro bya CHUB”

CIP Hakizimana avuga ko kugeza ubu bataramenya amezi urwo ruhinja rwari rufite, gusa ngo ibisubizo by’ abaganga nibyo bizabigaragaza.

Yakomeje avuga ko nubwo uru ruhinja rwatoraguwe mu kigo cy’ ishuri umuntu atakwemeza ko uru ruhinja rwatawe n’ umunyeshuri.

Ati “Aho rwatoraguwe ni mu kigo cy’ ishuri kirimo n’ abakobwa, rushobora kuba rwaratawe n’ uwo muri iryo shuri cyangwa umuturage wo muri ako gace”

Ikinyamakuru Umuryango kifuje kumenya niba nta munyeshuri wo muri iri shuri wigeze anugwanugwa ko yaba atwite, CIP Hakizimana avuga ko bikiri mu iperereza cyokora atanga icyizere cy’uko bizamenyekana bidatinze.

CIP Hakizimana yibukije Abanyarwandakazi ko bagomba kwirinda inda zitateganyijwe, bakirinda kubyara abo badafitiye ubushobozi. Yibukije ko bakwiye gutegereza igihe imiryango n’ aho basengera bazabahera umugisha bakabona gukora imibonano mpuzabitsina.

Ibitekerezo

  • abakobwa bihangane batazarimbuka pe ubujy ndumiwe!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa