skol
fortebet

Muhanga: Polisi ifunze 7 bacyekwaho ibyaha byo kwangiza ibidukikije

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu bikorwa Polisi y’u Rwanda yakoze ku wa 15 Mutarama uyu mwaka byo kurwanya ibikorwa byo kwangiza ibidukikije yafashe abantu barindwi bacyekwaho gukora ibi byaha.
Abagabo batandatu, ari bo: Niyitegeka Athanase, Habyarimana Neophite, Kubwimana Pascal, Nshimiyimana Alexandre, Habyarimana Damascene na Nyandwi Joseph bafatiwe mu karere ka Muhanga barimo gucukura Amabuye y’agaciro ya Kolta (Coltan) mu ishyamba rya Leta.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) (...)

Sponsored Ad

Mu bikorwa Polisi y’u Rwanda yakoze ku wa 15 Mutarama uyu mwaka byo kurwanya ibikorwa byo kwangiza ibidukikije yafashe abantu barindwi bacyekwaho gukora ibi byaha.

Abagabo batandatu, ari bo: Niyitegeka Athanase, Habyarimana Neophite, Kubwimana Pascal, Nshimiyimana Alexandre, Habyarimana Damascene na Nyandwi Joseph bafatiwe mu karere ka Muhanga barimo gucukura Amabuye y’agaciro ya Kolta (Coltan) mu ishyamba rya Leta.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko bamwe muri aba batandatu bafatiwe mu cyuho barimo kuyacukura mu gice cy’ishyamba rya Leta riri mu kagari ka Kanyinya mu murenge wa Muhanga; naho abandi bafatirwa mu gice cyaryo cyo mu ka Rusovu, mu murenge wa Nyarusange.

Yongeyeho ko ubwo Polisi yabafataga yabasanganye ibiro 20 bya Kolta bari bamaze gucukura aho hantu hamwe n’ibikoresho bifashishaga mu kuyacukura.

Uwa karindwi ufunzwe acyekwaho iki cyaha cyo kwangiza ibidukikije ni uwitwa Nteziyaremye Juvens wafatiwe mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza apakiye ibiti mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero za pulake RAD487 F; iperereza ry’ibanze rikaba rigaragaza ko ibyo biti byasaruwe mu buryo butubahirije amategeko; hakiyongeraho kuba nta cyangombwa cyo kubitunda yari afite .

CIP Kayigi arongera gukangurira abatuye Intara y’Amajyepfo kwirinda gucukura Amabuye y’Agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ibindi bikorwa byose byangiza ibidukikije; aboneraho gusaba buri wese gutanga umusanzu mu kubirwanya atangira ku gihe amakuru yerekeranye n’ababikora.

Yagize ati,"Umuntu ushaka gucukura amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira mu nzego zibishinzwe. Abayacukura mu buryo butubahirije amategeko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko hari ababigwamo; abandi bakaba babikomerekeramo."

Yibukije abafite Amasosiyete acukura amabuye y’agaciro ko bagomba buri gihe gusuzuma ko ibikoresho bakoresha bitangiritse cyangwa bidashaje; ibishaje bakabisimbuza ibishya; kandi bagafata n’izindi ngamba zo gukumira impanuka aho bakorera iyo mirimo.

Bariya batandatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga; naho Nteziyaremye afungiwe ku ya Rwinkwavu mu gihe Dosiye zabo zirimo gukorwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 438 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni eshatu kugeza kuri Miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego za Leta zirimo Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) basinye amasezerano agamije ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije.

By’umwihariko Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutwe ushinzwe gukumira no kurwanya ibyaha byerekeranye no kwangiza ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa