skol
fortebet

Musanze: Umugabo yishe mugenzi we bikekwa ko bapfaga umugore ahita yishyikiriza Polisi

Yanditswe: Thursday 04, Jun 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Frodouard Dushimimana wo mu karere ka Musanze yatemye mugenzi we witwa Bernard Habimana bari bafitanye amakimbirane bivugwa ko yaturutse ku mugore bakundaga bombi.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Kamena 2020,nibwo uyu Dushimimana wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze,yishe mugenzi we Habimana bakoranaga mu rubyiruko rw’abakorerabushake,bikekwa ko bapfuye umugore.

Amakuru ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyabonye, nuko nyakwigendera yari umwe mu bakoranabushake mu gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention), ndetse byanemejwe na Murenzi Abdallah Umuhuzabikorwa wa ruriya rubyiruko rw’Abarerabushake.

Murenzi yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko Habimana yishwe bayamenye ariko ngo yajijijwe amakimbirane yari afitanye na Dushimimana.

Dushimimana wishe atemye Habimana w’imyaka 33, yahise yishyikiriza Polisi, ku Murenge wa Muko.

Umwe mu mboni z’Umuseke muri uriya Murenge avuga ko Habimana yakoraga akazi ko gufotora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Triphose Murekatere avuga ko Habimana yishwe mu kagoroba k’ejo ku wa gatatu tariki 3 Kamena ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30’).

Yemeza ko uwishwe yatezwe igico n’uwamwishe amutemye.

Ati: “Hari ku mugoroba atashye avuye mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19. Uwamwishe akaba yamutegeye mu nzira.”

Uwishwe ngo yari yiriwe ku Murenge, ndetse yari mu nama uyu Gitifu yayoboye, irangiye ajya ku Gasoko gukangurira abantu kwirinda Covid-19, nyuma atashye nibwo uwamuteze igico yamutemye n’umuhoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko asaba abaturage kwibuka ko urukundo n’ubumwe ari ingenzi kugira ngo abantu babane neza, bubake ‘Ndi Umunyarwanda’ ihamye.

Yabasabye kujya bageza ku buyobozi amakuru y’abantu bafitanye amakimbirane, cyangwa ikindi gishobora kuba intandaro y’amakimbirane.

Nyakwigendera Habimana asize umugore n’abana babiri bari barabyaranye, ubu umurambo we uri ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho wamaze gukorerwa isuzuma, ubu bakaba barimo kwitegura kumushyingura kuri iki gicamunsi.

Source: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa