skol
fortebet

Musanze: Umuvugabutumwa yigishirije mu muhanda yaka amaturo

Yanditswe: Thursday 11, May 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017, bugufi y’ isoko rya kijyambere riherereye mu mujyi wa Musanze hagaragaye umugabo witwa Ndagijimana Jean Paul w’imyaka 30, uvuga ko ari umuvugabutumwa wigishije ijambo ry’ Imana anaka amaturo.
Saa cyenda z’ amanywa nibwo uyu muvugabutumwa yahagaragaraye. Yatangiye kwigisha hari abantu bake uko yakomezaga kwigisha niko abantu barushagaho kwiyongera, byageze aho bamwe bakora mu mifuka bamuha amafaranga.
Bamwe muri abo baturage banyuzwe n’ inyigisho (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017, bugufi y’ isoko rya kijyambere riherereye mu mujyi wa Musanze hagaragaye umugabo witwa Ndagijimana Jean Paul w’imyaka 30, uvuga ko ari umuvugabutumwa wigishije ijambo ry’ Imana anaka amaturo.

Saa cyenda z’ amanywa nibwo uyu muvugabutumwa yahagaragaraye. Yatangiye kwigisha hari abantu bake uko yakomezaga kwigisha niko abantu barushagaho kwiyongera, byageze aho bamwe bakora mu mifuka bamuha amafaranga.

Bamwe muri abo baturage banyuzwe n’ inyigisho za Ndagijimana ukomoka mu karere ka Rubavu, gusa ku rundi ruhande hari abamufashe nk’ umutekamutwe wishakira amaramuko.

Ndagijimana yavuze ko kwaka amaturo abo yabwirije ari ngombwa kuko bimufasha gukomeza ivugabutumwa.

Gusa ariko bamwe mu bakurikiranye izo nyigisho ze ntibabyakiriye kimwe. Hari abavuga ko ari umutekamutwe ushaka uko yambura abantu; nkuko umwe mu baturage abivuga.

Agira ati "Njye ntabwo nemeranya n’uriya muvugabutumwa kuko biriya ni ubutekamutwe mbese ni ukwishakira imibereho muri rusange niko nabibonye. Ashobora gukusanya abantu kuriya akabaka amaturo akahavana nk’ibihumbi bitanu yagera hirya gato nabwo agakusanya abandi akahakura andi agakomeza atyo bukira akoreye nk’ibihumbi 20RWf ku munsi.Ubwo se mu kwezi urabona ataba yibitseho iritubutse. Rwose biriya ni ubwambuzi bushukana nk’ubundi njye sinabishyigikira ahubwo ni ibyo kwamagana, abashaka kubwiriza bakajya babikorera mu nsengero cyangwa bakabwiriza abantu batabatse ibyabo.”

Mukanoheri Francoise yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko yanyuzwe n’ inyigisho z’ uyu mugabo uvuga ko ari umuvugabumwa.

Ati "Njye nabonye ari ukumufasha kugira ngo nawe atahe mu rugo rwe agira icyo afata nk’ifunguro kuko rwose aba yitanze akareka gukorera urugo rwe agira ngo abwirize abantu.”

Undi utifuje gutangaza izina rye nawe yerekanye ko ashyigikiye uwo muvugabutumwa agira ati “Uriya Mugabo nabonye nta kibazo kumuha amaturo nyuma y’uko yari amaze kubwiriza.

Gusa yasabye abantu kujya bashishoza ngo kuko n’umutekamutwe ashobora gucyuza abantu ibyabo yitwaje ivugabutumwa".

Uwo muvugabutumwa yavuze ko mu turere 18 tw’igihugu amaze kubwirizamo, mu myaka itanu ishize hamwe bamuha amafaranga ahandi ntayahabone.

Ahamya ko ayo mafaranga yaka abaturage atari amaturo kuko ngo nta cya cumi yaka abantu kandi bose bamuha biturutse ku bushake bwabo.

Yirinze gutangaza amafranga yakuye muri abo baturage uretse ko byagaragaraga ko atubutse kuko abenshi bamupfumbatishaga inoti.

Ibitekerezo

  • iby’abapfu biribwa n’abapfumu

    Mwiriwe? ijambory’Imana rivugako muminsi yanyuma hazaduka abanyabinyoma, ark rero abantu ntibazabura kuvuga ubutumwa ubworero abantu nibasabe Imana ubwenjye kugirango babashe gusobanukirwa ni byikigihe, murakoze.

    Iby’iki gihe byose bisaba gushishoza. Jye mbona byose bishingira ku mutimanama n’ubwenge bya buri wese; hari ubona ari ubutekamutwe, undi akabona ari ubuvugabutumwa. Ibaze nawe abubaka insengero nyuma bikazagaragara ko bivugiraga ubutumwa bwabo, abandi baravugaga ubutumwa bw’Imana. Kandi ibyo byose ntabwo Imana iba yaje kubyemeza. Hari ubwo upinga umuvugabutumwa utashishoje, ukisanga wapinze Imana nayo ikakwereka aho ibera danger cyangwa wayoboka ukisanga warayobotse ya nyeshyamba nkuru (satan). Kandi bose baza bavuga ko batumwe n’Imana bafite Bibiliya yera. Byose ni mu bwenge.

    Uwo muvugabutumwa yagerageje gufasha abatabona umwanya wo kujya mu rusengero. Mu ivugabutumwa hari icyo bita "door to door evangelism",/ivugabutumwa rikorerwa mu ngo. Iyo bene ingo bataboneka kubera kubyukira no kwirirwa mu rugamba rw’ubuzima, habaho "street evangelism" (road to road)/ivugabutumwa ryo mu muhanda. Kugira ngo babwirize babandi babuze mu ngo. Urumva ko ubutumwa buba bwagutangatanze impande zose. Rero ntiwabura mu rusengero, ngo ubure mu rugo, ngo ubure no mu muhanda, ntibishoboka. Urumva ko nta rwitwazo ruzabaho imbere y’Imana.

    Andika Igitekerezo HanoSinumva impamvu muvunga ko arubuteka mutwe ,abo tuyaha se bos,abantu ngusa suko tuba turi mumazu . uwo mugabo ahubwo nakomeze pe abwirize abantu naho kumuha nubushake ntawe afata kugufu ,kdi mpamyako harabakura ibyururutsa imitima. kdi buriwese azatungwa n,umurimo we.

    Abantu barashonje kandi abashaka gukizwa nibo benshi umuntu umwana akamwaka ikaramu cg ikaye akabibura yagera imbere yahura numuntu nkuyu twatundi yashize mumweko akadukuramo akaba aradutanze Ahaaaaa abaganga bomumutwe bafite akazi

    Abantu barashonje kandi abashaka gukizwa nibo benshi umuntu umwana akamwaka ikaramu cg ikaye akabibura yagera imbere yahura numuntu nkuyu twatundi yashize mumweko akadukuramo akaba aradutanze Ahaaaaa abaganga bomumutwe bafite akazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa