skol
fortebet

Musanze: Wa muganga ukekwaho kwica Iradukunda biravugwa ko yabitewe n’ubwoba bw’inda yamuteye

Yanditswe: Wednesday 11, Nov 2020

Sponsored Ad

Kuwa 02 Ugushyingo 2020 nibwo mu karere ka Musanze hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’amayobera rwa Iradukunda w’imyaka 17, wasanzwe mu murima w’ibishyimbo, nta mwambaro n’umwe yambaye, ahubwo aziritswe imigozi mu ijosi, amaguru n’amaboko.

Sponsored Ad

Inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza biza kurangira hatawe muri yombi abarimo umugabo w’imyaka 30 ukora muri Clinic ya Mpore yo muri Musanze

Uyu mwangavu yishwe nyuma y’uko ngo yari avuye mu bukwe bwa mukuru w’inshuti ye biganaga wari wabumutumiyemo, nawe uri mu maboko y’Ubugenzacyaha.

Amakuru yizewe dukesha ikinyamakuru IGIHE,avuga ko uriya mwana yari yarasambanyijwe anaterwa inda, aho bikekwa ko uwamwishe ari na we wabikoze atinya ko yazafungwa igihe kinini ku bwo gutera inda umwana.

Bivugwa kandi ko ukekwa yemera ko yari yagerageje kumukuriramo inda ariko bikanga, ibintu bigaragaza ko hari aho yari ahuriye n’umwana yari atwite.

Nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Iradukunda utoraguwe, wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, nyuma uhabwa umuryango, urashyingurwa.

Hashize iminsi ibiri ushyinguwe irindi tsinda ririmo inzego z’umutekano n’iz’Ubugenzacyaha, zanzuye ko umurambo utabururwa, hakorwa irindi suzuma kugira ngo hakusanywe ibindi bimenyetso.

Itabwa muri yombi ry’ukekwaho kwica Iradukunda ryemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatawe muri yombi ku wa 09 Ugushyingo 2020, nyuma yo gutangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Yagize ati “Iyo urimo gukora iperereza hari ibimenyetso ubona, bikagenda bikuganisha ku bindi bimenyetso, ubu rero hamaze gufatwa umugabo ukora muri Clinic ya Mpore ya Musanze. Yafashwe ku itariki ya cyenda z’uku kwezi, akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo icyaha cyo gusambanya umwana n’icyaha cyo kwica. Akekwaho kwica akanasambanya Iradukunda Emerance.’’

Ibitekerezo

  • ahwi nkimara gusoma ino nkuru Ikintu cyambwiragako uno mugabo yararimo ahisha ibimenyetso ikindi kikambwirango ababyeyi bumwana bararangaye cyane kandi ntibitaga kuganira numwana wabo none bitumye uyu mugome abahekura kandi icymbazaga nukuntu iherezo ryuyu muganga wamenyo rigiye kuba ribi cyane ikindi kikambwirango ntagihishwe kitazagaragara cyakorewe kubutaka bwurwanda ngasoza mvugango brava ku mana yatumye murwanda havuka umutwe nka RIB

    Ubundi umwana wageze ubwo yemera gusambana no gupfa aba yapfuye. Kandi bikaba bityo no kuwamubumburiye amaguru.

    Kubera amafaranga wabona uyu muganga urukiko rumurekuye

    Imibare Mike tugira rwose, ubuse ko yanzeko azafungwa azira gutera inda akaba yongeyeho kwica ubwo iherezo rye ntiribaye ribi cyane!! Gusa nabana bubu ntitworoshye pe muzabigenzure udukobwa twubu utatugendeye kure twagukoraho abagabo mumenye ubwenge byarakomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa