skol
fortebet

Musanze: Yasinze bituma yica abantu 2 barimo umwana akoresheje icyuma

Yanditswe: Tuesday 02, Mar 2021

Sponsored Ad

Umugabo wari wasinze wo mu Murenge wa Gako mu Karere ka Musanze yateye icyuma abantu babiri barimo n’umwana bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021.

Nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza,amakuru aturuka mu Karere ka Musanze avuga ko uyu mugabo yari arimo gusangira inzoga na mugenzi we mu rugo rwahinduwe akabari nyuma baza gutaha ariko bagirana amakimbirane mu nzira ahita amutera icyuma arapfa.

Uyu Mugabo nyuma yo kubona ko mugenzi we ateye icyuma ashizemo umwuka yahise ashaka kugikubita umugore bari kumwe wari uhetse umwana aramuhunga k’ubw’amahirwe make gifata umwana yari ahetse nawe ahita apfa.

Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko uyu mugabo yari yasinze ndetse ko agishakishwa.

Ati “Abaturage babiri bashyamiranye umwe atera icyuma mugenzi we ahasiga ubuzima ariko nk’uko byavuzwe bari basinze bombi kuko byavugwaga ko bari bavuye mu kabari. Bari basangiye baza gutaha bafitanye amakimbirane menshi umwe nibwo yateye undi icyuma ahita yitaba Imana.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo nyuma y’uko abonye ko yishe mugenzi we yashatse gutera icyuma n’umugore bari kumwe aramuhusha agitera umwana yari ahetse.

Ati “Yabonye uwo mugore abona ko yamubonye sinzi niba twabyita nk’ubwoba, ahita ashaka kumutera na we icyuma undi asa nk’aho agihunze gifata umwana yari ahetse nawe aza gupfa.”

Imirambo y’abishwe yajyanywe mu bitaro mu gihe ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi agishakishwa.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa