skol
fortebet

Ngoma:Umugore yagwiriwe n’igikoni yashakaga kuraramo arinze ihene ye bimuviramo urupfu

Yanditswe: Tuesday 16, Jun 2020

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 47 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, yagwiriwe n’igikoni yari yarayemo arariye ihene ye ngo batayiba ahita apfa.

Sponsored Ad

Uyu mugore yagwiriwe n’iki gikoni mu masaha ya saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 kamena 2020.

Uwishema Richard umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uwo mukecuru ngo yari aryamye mu gikoni yarazagamo ihene aho kurara mu nzu isanzwe kugira ngo batayiba.

Ngo yari aryamanye n’umwana ariko we ntacyo yabaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Kanzayire Consolee yabwiye umuseke ko nyakwigendera yitabye Imana koko agwiriwe n’inzu gusa ngo ntiyahamya ko yari yararanye n’amatungo.

Ati “Ihene ze zararaga mu gikoni aza kubyuka ajya kureba uko amatungo ye ameze niba rero ari ihene yari iziritse ku nkingi yakwishika inzu ikagwa sinzi uko nabisobanura ubwo uwo mukecuru yahise apfa icyakora umwana bari kumwe ntakibazo na kimwe yagize.”

Uyu muyobozi kandi asaba abaturage kujya bubaka neza aho baraza amatungo yabo ngo kuko bishoboka ko iyo mpanuka yatewe n’uko igikoni kitari gikomeye.

Ati “Icyo twakangurira abantu ni uko aho bashyira ikintu cyose cy’umutungo bakwiriye kuhafata neza kuko ibyo ari byo byose icyo gikoni ntabwo cyari gikomeye.

Umurambo wa nyakwigendera ubu ari mu buruhukiro bw’ibitaro by’ikitegererezo bya Kibungo wajyanywemo gukorerwa isuzuma rya nyuma.

Inkuru :UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa