skol
fortebet

Ngororero: Umugabo arakekwaho kwica umugore we yarangiza akiyahura

Yanditswe: Thursday 18, Jun 2020

Sponsored Ad

Umugabo wo mu mu mudugudu wa Nyamweru, akagari ka Gaseke, umurenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero witwa Dusengimana Amos wari ufite imyaka 26 y’amavuko arakekwa kuba yishe umugore we,na Mukamuyumbu Vestine wari ufite imyaka 28, hanyuma nawe ariyahura.

Sponsored Ad

Inzego z’ubuyobozi muri uwo murenge zivuga ko icyo kibazo cyamenyekanye ku mugoroba w’ejo ku wa gatatu tariki 17 Kamena 2020, nyuma y’aho ababyeyi b’umuhungu batangiye amakuru, bamaze gufungura inzu yabo bagasanga bombi bapfuye.

Umuyobozi w’umurenge wa Kabaya witwa Ndayisenga Simon yabwiye KT Radio ko ayo makuru ari impamo ndetse asobanura byinshi kuri iki kibazo.

Yagize ati "Hari imirambo 2 yabonetse y’umugabo n’umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.Kubera ko bari bagishakana ntabwo bari bakabyarana abana.

Urugo rwabo ejo [kuwa Gatatu] rwiriwe rukinze bigeze nimugoroba se w’umuhungu agira amatsiko ajya kureba impamvu inzu yari ikingiye imbere ariko nta muntu wigeze asohoka umunsi wose, biba ngombwa ko bica idirishya bacishamo umwana muto ngo afungure barebe.

Binjiye basanga umugore ari mu cyumba bararamo yapfuye n’ishoka iruhande rwe hanyuma binjiye mu kindi cyumba basanga umugabo we yiyambitse umugozi,aramanitse hejuru."

Gitifu yavuze ko urupfu rw’aba bombi rushobora kuba rwaturutse ku makimbirane aba bombi baherutse kugirana.

Ati "Twabajije ababyeyi babo niba nta kibazo bari bafitanye batubwira ko mu byumweru 3 bishize bigeze kubahuza,biturutse ku kibazo cy’umusore ngo wigeze guhamagara umugore wapfuye hanyuma ngo aramubaza ati ese wararongowe?,undi ngo yamushubije ko atarongowe hanyuma ngo uwo musore aramubwira ati noneho twahura tukagira ibyo tuvugana.

Uko uwo mugore yavuganaga n’uwo musore utaramenyekana,umugabo yarabyumvaga bivamo amakimbirane.Twaketse ko ariyo ntandaro yo kwicana.

Biragaragara ko uyu mugabo yishe umugore yarangiza akiyahura kuko no ku maboko ye aho yari amanitse hariho amaraso."

Gitifu yasabye abaturage kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe mu gihe bamenye ingo zirimo amakimbirane bityo hakirindwa ibyago byavamo no kwicana kw’abashakanye.

Umuvugizi wa RIB,Marie Michelle Umuhoza yavuze ko ayo makuru bayamenye ndetse harimo gukorwa iperereza ku cyateye urwo rupfu.

Yemeje ko imirambo y’aba bombi yajyanwe ku bitaro ngo isuzumwe hamenyekane icyabishe ndetse asaba abaturage kumenya ibyaha bakabyirinda ndetse bagatanga amakuru kugira ngo inzego zibashe kubikumira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa