skol
fortebet

Ngororero: Umugore yiganye umugabo we wapfuye yiyahuye nawe yiyahura mu kizenga

Yanditswe: Monday 06, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ku Cyumweru taliki 05 Nyakanga, 2020,umugore witwa Marceline Mukabonera yiyahuye mu kizenga kiri ahitwa Rutenga arapfa. Hari hashize imyaka mike umugabo we yimanitse mu mugozi, basize abana batatu umuto afite imyaka umunani.

Sponsored Ad

Mukabonera wari atuye mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero,yiyahuye mu kizenga cy’amazi kiri ku rugabano rwa Karambo n’Akagari ka Ruhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Yvonne Muvandimwe Christine yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ikibabaje kandi gitangaje ari uko n’umugabo w’uriya mugore yapfuye yiyahuye mu mugozi.

Ati: “ Ikibabaje ni uko umugabo w’uriya mugore na we yapfuye yimanitse mu mugozi. Wagira ngo ni ibintu byo mu muryango wabo. Basize abana batatu, umuto muri bo afite imyaka 8, kuko yavutse muri 2012.”

Muvandimwe avuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’urupfu rwa Mukansonera, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatwaye umurambo we ujya gupimirwa ku bitaro bya Muhororo, nyuma uvanwayo arashyingurwa kuri uyu wa Mbere.

Dr Yvonne Kayiteshonga uyobora Ishami ry’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima rishinzwe indwara zo mu mutwe, muri 2019 yabwie UMUSEKE ko hari ijanisha runaka ryerekana ko kwiyahura bishobora kugira imizi mu muryango runaka.

Yavuze ko mbere y’uko umuntu yiyahura, hari ibimenyetso byo gutabaza abanza kwerekana, birimo kwigunga, kutiyitaho n’ibindi.

Ibi hamwe n’ibindi bimenyetso biba ari impuruza uwo muntu aba atanga, asaba abandi kumuba hafi, bakamuhumuriza, ibyo akeneye mu buzima bakabimuha kugira ngo yongere abukunde.

Source: Umuseke

Ibitekerezo

  • Buri mwaka,abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri segonda 40.Biyahuza intwaro,umugozi,uburozi,kwiroha mu mazi,etc...Babiterwa ahanini n’ibibazo bitandukanye,cyanecyane kwiheba.Mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Harimo indwara,ubukene,akarengane,ubushomeli,etc...Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose bazakurwa mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Imana izabarimbura nkuko yabigenje ku gihe cya Nowa. Harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana,muli millions nyinshi zari zituye isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa