skol
fortebet

Ni gute polisi imenya ko ibinyobwa yafashe ari ibiyobyabwenge?

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

IGP Emmanuel Gasana(ibumoso) na Guverineri Munyantwari Alphonse(hagati) bangiza ibiyobyabwenge
Kenshi byakunzwe kumvikana ko ikinyobwa runaka cyitwa ikiyobyabwenge, ariko abantu kenshi ntibiyumvishe uko polisi igenzura ko ikinyobwa runaka ari ikiyobyabwenge cyangizwa ikindi yasanga atari cyo kikemererwa gucuruzwa.
Mu nkuru Umuryango ukesha urubuga rwa polisi y’u Rwanda igaragaza ko igeze ku rwego rwo gupima n’ibinyobwa bitamenyerewe mu Rwanda ikagenzura niba ari ibiyobyabwenge cyangwa niba (...)

Sponsored Ad

IGP Emmanuel Gasana(ibumoso) na Guverineri Munyantwari Alphonse(hagati) bangiza ibiyobyabwenge

Kenshi byakunzwe kumvikana ko ikinyobwa runaka cyitwa ikiyobyabwenge, ariko abantu kenshi ntibiyumvishe uko polisi igenzura ko ikinyobwa runaka ari ikiyobyabwenge cyangizwa ikindi yasanga atari cyo kikemererwa gucuruzwa.

Mu nkuru Umuryango ukesha urubuga rwa polisi y’u Rwanda igaragaza ko igeze ku rwego rwo gupima n’ibinyobwa bitamenyerewe mu Rwanda ikagenzura niba ari ibiyobyabwenge cyangwa niba atari byo.

Nyuma y’umukwabu polisi yakoreye mu Ntara 3 mu mpera z’icyumweru gishize, ikagwa gitumo abakora n’abacuruza ibiyobyabwenge, abo mu karere ka Huye bamenyeshejwe uko ikinyobwa kivumburwa ko ari ikiyobyabwenge.

Hari mu kiganiro Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, CIP Protais Rwiyemaho yagiranye n’abatuye umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

Yababwiye uko polisi imenya niba ikinyobwa ifashe atari ikiyobyabwenge biciye mu kwifashisha isuzumiro (Laboratoire).

Ati "Igihe cyose dufashe inzoga zitemewe ndetse n’ikindi kinyobwa kitemewe gucuruzwa mu Rwanda tubijyana mu isuzumiro , twasanga birengeje igipimo (Methanol) cya 0.5; kigafatwa nk’ikiyobyabwenge. Duhita dukorera dosiye y’uwabifatanywe, tukayishyikiriza Ubushinjacyaha."

Umukwabu Ntara eshatu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu.

Mu murenge wa Gahara, ho muri Kirehe, polisi yahafatiye umuturage afite magendu y’amakarito 16 n’amacupa 12 ya Novida.

Muri Gicumbi hafatiwe abantu babiri bari bafite amakarito 16 ya Chief Warage. Bafatiwe mu murenge wa Bwisige.

Mu murenge wa Mukingo , ho mu karere ka Nyanza, umuturage yaguwe gitumo arimo guteka Kanyanga. Yafatanywe litiro 500 za Muriture, litiro eshanu za Kanyanga, n’ingunguru ebyiri yakoreshaga mu kuyiteka. Muri ako gace kandi hari undi wafatanywe litiro 100 za Muriture.

Mu karere ka Huye hafatiwe babiri bafite udupfunyika 34 tw’urumogi. Aba bombi bafatiwe mu murenge wa Ngoma. Mu murenge wa Gishamvu.

Mu rugo rw’undi muturage hafatiwe litiro 240 za Muriture; mu gihe mu nzu y’undi utuye n’ubundi muri uwo murenge hafatiwe litiro 230 za Muriture. Aba bombi baracyashakishwa kubera ko batari mu ngo zabo ubwo Polisi yafaraga ibi biyobyabwenge.

Izi litiro za Muriture zisaga 1000 zikimara gufatwa, zahise zangizwa. Ibikorwa byo kuzangiza byabanjirijwe no gusobanurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo.

Ati,"Igihe cyose dufashe inzoga zitemewe ndetse n’ikindi kinyobwa kitemewe gucuruzwa mu Rwanda tubijyana mu isuzumiro , twasanga birengeje igipimo (Methanol) cya 0.5; kigafatwa nk’ikiyobyabwenge. Duhita dukorera dosiye uwabifatanywe, tukayishyikiriza Ubushinjacyaha."

Yababwiye kandi ati," Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Biyobya ubwenge bw’umuntu wabinyoye; hanyuma akora ibyo atatekerejeho kuko nta bwenge aba afite."
Rwiyemaho yongeyeho ko kubyishoramo bitera ubukene, kubera ko iyo bifashwe birangizwa; uwo babifatanye agafungwa, kandi agacibwa ihazabu.

Yasoje ubutumwa bwe abasaba kutishora mu biyobyabwenge, no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo; batanga amakuru atuma ababikora bafatwa.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa